Gicumbi: Humvikanye indi nkuru y’akababaro yatumye abantu basigara bibaza byinshi

Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, humvikanye inkuru y’umukecuru witwa NYIRABITA Marcelline w’imyaka 65 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kagugo, waguye mu mugezi utandukanya igihugu cya Uganda n’u Rwanda ahita yitaba Imana.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaye mu Karere ka Gicumbi. UMUSEKE dukesha iyi nkuru wavuze ko ibi byabereye mu gishanga ubwo uyu mukecuru yari avuye guhinga hakurya muri Uganda agengera ku nkengero z’uyu mugerege ariko yikoreye inkwi.

Bivugwa ko abamubonye bwa mbere ari umuhungu we Murengee Callixte w’imyaka 20 yamavuko, kuko bo bari barekeje Gatuna, bari ku kindi cyambu kiri hepfo y’aho uyu mubyeyi yari yambukiye, nibwo babonye uyu mukecuru ari kumanuka mu mazi yamaze gupfa, maze bahita bamurohora.

Uru rupfu rubereye muri aka Karere ruje rukurikiye urw’uwitwa Rugwabiza Edouard w’imyaka 66 y’amavuko, wasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda riri mu Karere ka Gicumbi yitabye Imana, bikavugwa ko yari avuye guhaha kawunga muri Uganda.

Inkuru Wasoma:  Hafashwe 12 biganjemo abasore bambura abantu nijoro i Muhanga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved