Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore uwaruyitwaye aratoroka

Umugabo wakoze impanuka y’imodoka igahitana abantu babiri, hagakomereka undi umwe, ariko we agahita atoroka, kuri ubu ari gushakishwa na Polisi y’u Rwanda ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Ku wa 10 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore bari bayirimo, gusa uwari uyitwaye akibona ibibaye yahise atoroka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo. Umushoferi akaba ari gushakishwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda.

Inkuru Wasoma:  Ubuyobozi bwamenye icyishe wa mwarimukazi uheruka kwiyahura gikomeza kuzamura urujijo bitewe nibyo bumvise yakoraga mbere y'uko apfa

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva i Nyagatare werekeza i Gicumbi, abayibonye bavuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi dore ko yarenze umuhanda ikagwa muri metero hafi 40.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yahamije ko iby’aya makuru, avuga ko hakiri gushakishwa uwari utwaye imodoka.

Ati “Uwari utwaye imodoka yahise atoroka, aracyashakishwa.”

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwitonda igihe cyose bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore uwaruyitwaye aratoroka

Umugabo wakoze impanuka y’imodoka igahitana abantu babiri, hagakomereka undi umwe, ariko we agahita atoroka, kuri ubu ari gushakishwa na Polisi y’u Rwanda ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Ku wa 10 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore bari bayirimo, gusa uwari uyitwaye akibona ibibaye yahise atoroka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo. Umushoferi akaba ari gushakishwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda.

Inkuru Wasoma:  Umunyamideri yagabanije amabere ye nyuma yo kuyongeresha rimwe rigaturika

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva i Nyagatare werekeza i Gicumbi, abayibonye bavuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi dore ko yarenze umuhanda ikagwa muri metero hafi 40.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yahamije ko iby’aya makuru, avuga ko hakiri gushakishwa uwari utwaye imodoka.

Ati “Uwari utwaye imodoka yahise atoroka, aracyashakishwa.”

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwitonda igihe cyose bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved