Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yafashe abagabo umunani (8) bikekwa ko bari mu itsinda ry’abiyitaga abaparakomando, bakaba barimo gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu, mu mugezi wa Gateke uherereye mu murenge wa Bwisige, akagari ka Mukono.
Aba bagabo bafatiwe mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bangizaga imirima y’abaturage n’ibidukikije bikikije uwo mugezi. Ibikorwa byabo byatezaga umutekano muke n’ubushyamirane hagati yabo n’abaturage bafite ibikorwa byangizwa n’ubucukuzi bwabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace NGIRABAKUNZI yatangaje ko ubucukuzi butemewe nk’ubu bufite ingaruka mbi nyinshi zirimo kwangiza ibidukikije no guteza umutekano muke mu baturage.
Yagize ati: “Iteka ubucukuzi bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bwangiza ibidukikije, ariko bikanateza n’ubushyamirane bushobora guteza umutekano muke hagati y’ababukora n’abafite ibikorwa byangizwa n’ubwo bucukuzi.”
Yakomeje avuga ko atari muri Bwisige honyine hibasiwe n’ibikorwa nk’ibi, ahubwo ko n’ahandi hose Polisi izakomeza ibikorwa byo kubihashya.
“Usibye aha muri Bwisige, hari n’ahandi abaturage bangirizwa imyaka n’imirima kubera abantu biyita abaparakomando. Polisi izakomeza kubakurikirana aho bari hose kugira ngo babiryozwe,” yongeyeho.
Polisi y’u Rwanda iributsa abantu bose bishora mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro kubireka, kuko ku bufatanye n’abaturage ibikorwa nk’ibi bizakomeza gukumirwa, ababishe amategeko bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.
Abagabo umunani bafashwe kuri ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba, aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ku byaha bakekwaho.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yafashe abagabo umunani (8)