Umugore witwa Mukarabarisa Belthilde wari uzwi ku izina rya Tenesi w’imyaka 48 wo mu Mugudu wa Mataba mu Kagari ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Gicumbi, yishwe amaze gusambanywa n’abagabo batatu. https://imirasiretv.com/umusore-arakekwaho-kwica-umukecuru-wimyaka-70-bari-kumwe-kabari/

 

Amakuru avuga ko aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, gusa byaje kumenyekana mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2024. Bamwe mu baturage b’aho byabereye avuga ko Mukarabarisa yari asanzwe ari mu baturage batishoboye bafashwa na Leta.

 

Bivugwa ko umunsi yiciweho yari yavuye gufata kuri SACCO amafaranga Leta imufasha angana n’ibihumbi makumyabiri(20,000Frw). Nyuma yo gufata ayo mafaranga yahitiye mu kabari kari mu isantere ya Munyinya. Aza gufata amwe mu mafaranga yari afite ayaha abagore b’inshuti ze ngo bayamubikirem hanyuma baza kumusiga mu kabari barataha.

 

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Tenesi yaje gutaha mu ijoro ategwa n’abagabo batatu harimo n’abo bari basangiye bashaka kumwaka amafaranga babanza kumusambanya.”

 

Uyu muturage yakomeje agira ati “Kubera ko hari abo yamenyemo harimo n’umusore w’umugabo babyaranye. Bahise bamwica kugira ngo atazabivuga. Aho bamwiciye twahasanze inzoga yitwa Tunura, bigaragara ko ariyo bari barimo kunywa. Kugira ngo bimenyekane n’uko hari umwe mu bakekwa inkweto ze mu gitondo twasanze zatakaye muri iyo nzira nawe arimo kuzishaka.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gufatwa barafungwa gusa ngo iperereza rikaba rigikomeje. Ati “Uwo mugore yasanzwe mu gitondo yishwe. Yari umuturage ufashwa na leta. Abagize uruhare muri uru rupfu barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

 

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe abagabo batatu bakurinyweho kugira uruhare muri uru rupfu bafungiwe kuri RIB station ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, buboneraho kwibutsa abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi. https://imirasiretv.com/abaturage-basabiye-igihano-gikakaye-sedo-bavuga-ko-abaka-ruswa-kugira-ngo-abafashe-gukemura-ibibazo/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved