Umugabo witwa Habakurama Jean Paul w’imyaka 41 y’amavuko ushinzwe kwakira abantu mu biro by’Umurenge wa Ruvune, Akarere ka Gicumbi, yajyanywe mu bitaro igitaraganya kugira ngo aganirizwe nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we.
Aya makuru yemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko uwo mukozi ashinzwe kwarira abantu ku biro by’Umurenge (Customer Care), ariko akaba yahise ajyanwa mu Bitaro bya Byumba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 nyuma y’uko umuturage atanze impuruza avuga ko hari ugiye kwiyahura.
Bivugwa ko uyu mugabo yari agiye kwiyahura kubera amakimbirane asanzwe afitanye n’umugore we mze amubwira ko agiye kwiyahura, undi nawe abyumvise ahita ahamagara kuri Polisi atanga amakuru. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yahamirije aya makuru UMUSEKE dukesha iyi nkurumaze avuga ko uwo mukozi yahise atabarwa atari yabura ubuzima.
Ati “Tukimara kumenya amakuru, icyo twigutiye ni ukumukura mu rugo tumujyana kwa muganga kugira ngo aganirizwe.” Uyu muyobozi yavuze ko ubu uyu mugabo agiye gushaka gatanya ariko ngo icyari giteye uko kwiyahura ntabwo kiramenyekana. Ati “Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo icyabimuteye ndetse n’uko byatangiye biramenyekana.”
Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko umugore w’uyu mugabo yari amaze iminsi ajya ku Karere agatanga ikibazo ko umugabo we yamwibye umwana. Yaboneyeho kubwira abaturage kwirinda gufata umwanzuro wihutiweho ahubwo mu gihe bahuye n’ikibazo bakiyambaza inzego z’ubuyobozi zikabafasha.