banner

Gicumbi: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu giti

Rucamihigo Callixte wo mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yasanzwe yapfuye amanitse mu giti kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.

Umugore wa nyakwigendera avuga ko umugabo we yabyutse ajya gusenga nta kibazo, ariko hashize amasaha macye amenyeshwa ko basanze amanitse mu giti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahuhuremyi Theoneste, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje.

Inkuru Wasoma:  Abasirikare 300 ba Afurika Y’Epfo bari i Goma basabye gutaha bihishe

Ati: “Nta bantu bacyekwa, haracyashakishwa amakuru kugira ngo hamenyekane icyamwishe, ndetse tunategereje ibisubizo by’isuzuma.”

Yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe no kwirinda kwiyambura ubuzima cyangwa kubwambura abandi.

Bamwe mu baturage bavuga ko batewe ubwoba n’uru rupfu rutunguranye, bakeka ko yishwe nubwo nta makimbirane yari azwiho.

Nyakwigendera yakoraga ibyuma by’ikoranabuhanga muri gare ya Gicumbi, asize umugore n’abana batatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!