Rucamihigo Callixte wo mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yasanzwe yapfuye amanitse mu giti kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.
Umugore wa nyakwigendera avuga ko umugabo we yabyutse ajya gusenga nta kibazo, ariko hashize amasaha macye amenyeshwa ko basanze amanitse mu giti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahuhuremyi Theoneste, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje.
Ati: “Nta bantu bacyekwa, haracyashakishwa amakuru kugira ngo hamenyekane icyamwishe, ndetse tunategereje ibisubizo by’isuzuma.”
Yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe no kwirinda kwiyambura ubuzima cyangwa kubwambura abandi.
Bamwe mu baturage bavuga ko batewe ubwoba n’uru rupfu rutunguranye, bakeka ko yishwe nubwo nta makimbirane yari azwiho.
Nyakwigendera yakoraga ibyuma by’ikoranabuhanga muri gare ya Gicumbi, asize umugore n’abana batatu.