Gicumbi: Umusore w’imyaka 25 bamutegeye inzoga arazinywa kugeza ashizemo umwuka

Umusore witwa Nemeyimana Phocas w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba, Akagari ka Muhambo mu Mudugudu wa Rugerero, biracyekwa ko yishwe n’inzoga yitwa Nesha bari bamutegeye, nyuma bakamusanga iruhande rw’urusengero yapfuye.

Uyu musore yasanzwe ku muhanda hafi y’urusengero yapfuye, bicyekwa ko yishwe n’inzoga yaraye anyweye yitwa ’Nesha’ bari bamutegeye akananirwa kuzinywa ngo azimare. Gutegera nyakwigendera izo nzoga byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024.

Amakuru avuga ko bijya gutangira, nyakwigwendera yari ari mu kabari banyweragamo, hanyuma mugenzi we w’imyaka 24 akamutegera kunywa amacupa 13 y’inzoga yitwa Nesha. Yanyweye amacupa 11 y’iyo nzoga, atangira gucika intege ari na bwo yasohotse atashye, nyuma bamusanga ku muhanda iruhande rw’urusengero yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nemeyimana batawe muri yombi. Ati “Hari gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, hafashwe abantu babiri bacyekwaho kuba nyirabayazana w’urupfu rwa nyakwigendera, bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Byumba.”

SP Mwiseneza yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu kintu babona gishobora gushyira ubuzima bw’umuturage mu kaga.Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye abaturage b'i Muhanga bategekwa kurandura ibishyimbo byabo biteze

Inkuru Wasoma:  Ubwo bari ku kiriyo biteguye gushyingura haje inkuru ituma bavuza impundu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved