Gicumbi: Umusore yagiye kwiba mu kabari bamufatiramo amaze gusinda ari kumva n’umuziki

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Nzeri 2024, ni bwo umusore wo mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu kabari bivugwa ko yari yagiye kwiba, bagasanga yasinze inzoga zarimo ndetse ari kwiyumvira n’umuziki. https://imirasiretv.com/rubavu-habaye-impanuka-ebyiri-zimodoka-ku-munsi-umwe/

Bivugwa ko ahagana saa Saba z’ijoro, aribwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yapfumuye igisenge cy’ubwiherero aza kwinjira muri aka kabari maze agezemo atangira gusogongera inzoga zicururizwamo. Gusa abajijwe impamvu yagiye muri aka kabari yavuze ko yaje yishakira aho kuryama gusa. Ati “Njye ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite, kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z’umuturage icyakora inzoga zo nazinyweye.”

Nyir’akabari uzwi ku izina rya Muzungu, yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bamubwira ko mu kabari ke harimo umuziki kandi yasize nta muntu urimo.

Yagize ati “Njyewe nari nagiye mu giturage, numva abana barampamagaye bambaza niba ari njye wasizemo umuntu kandi hakinze. Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe niwe wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, niko kumenya uko yinjiye. Twasanze ari kumva radiyo anasoma ku nzoga zihenze.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gacurabwenge, Sunday Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore yahise atabwa muri yombi. Ati “Ibyakozwe n’uyu musore ntibyoroshye ku ruhande rw’umudugudu wacu. Dufite urubyiruko rubaswe n’ibiyobyabwenge. Urabona uyu wavuye Mabare akaza kunyura mu bwiherero, agaca hejuru muri parafo yari no kujya mu nzu nini iyo abona uko agerayo.” https://imirasiretv.com/rubavu-habaye-impanuka-ebyiri-zimodoka-ku-munsi-umwe/

Inkuru Wasoma:  Nta ngurane izahabwa abari kwimurwa mu manegeka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved