Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ruri aho icyaha cyabereye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Bukure, Akarere ka Gicumbi, kuwa Mbere rwaburanishije mu ruhame urubanza ruregwamo umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica nyina umubyara.
Icyaha akurikiranweho bivugwa ko yagikoze ku itariki ya 15 Nzeri 2025 ubwo mama we yasohokaga mu nzu agiye guha ubwatsi amatungo uyu musore agahita afata igiti akakimukubita inshuro ebyiri agahita yikubita hasi agapfa.
Mu rubanza yahakanye icyaha akurikiranweho, asobanura ko atazi uwamwishe nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Ni mu gihe, mu ibazwa rye haba mu bugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha yemeraga icyaha agasobanura ko yabitewe n’uko mama we n’abavandimwe be bamwanga.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2025 saa cyenda z’amanywa.