Gitifu akurikiranweho kunyereza amafaranga y’abasenyewe n’ibiza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda usaga miliyoni 6.9frw. Yatawe muri yombi kuwa 11 Ukwakira 2023.

Amafaranga ashinjwa kunyereza yari ayo kubakira no gusana inzu z’abasenyewe n’ibiza muri Mata umwaka ushize. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thiery avuga ko uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya Mukamira, dosiye ye ikaba iri gutunganwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Inkuru Wasoma:  SP Gahungu wayoboye gereza ya Rubavu yahakanye ko Ndagijimana wagaragaye avuga ko yakorewe iyicarubobo muri gereza atarikorewe

Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese unyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite, iributsa abantu ko uzabikora azafatwa agashyikiriza ubutabera. Iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved