Gitifu ukekwaho ubusinzi yakoze impanuka agonga abana icyenda

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, Ibera mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo. Yakozwe n’uwitwa Mapendo Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, wo mu Karere ka Ngoma. Iyi mpanuka yaguyemo umwana w’imyaka itandatu ndetse n’abandi icyenda barakomereka.

Abo banyeshuri icyenda bagonzwe ni abo ku bigo bya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School n’umugenzi umwe, bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru. Uwitabye Imana yitwa Umukundwa Brenda Kell yari afite imyaka itandatu y’amavuko. Mapendo Gilbert, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4.

Abandi bakomeretse ni Uwodukunda Daria w’imyaka 12, BIrahamye Pacifique w’imyaka 18, Iduhoze Ingabire Josiane w’imyaka 12, Cyubahiro Frank w’imyaka 7, Umukundwa Liliane w’imyaka 7, Gisubuzo Frank w’imyaka 17, Iranzi Era w’Imyaka 5, Niyomwungeri Prince w’imyaka 10 ndetse na Nyiransabimana Denyse w’imyaka 18.

Inkuru Wasoma:  Ruhango: Umugabo yasanze umugore we bari kumusambanyiriza mu gihuru bimuviramo kuhaburira ugutwi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga. Yagize ati” guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.” ACP Rutikanga yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati”ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza, iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye,. Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Gutwara ikinyabiziga kitaringaniye, ku mubuduko, umuntu yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, kugenda utubahiriza amategeko,. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.”

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu, mu gihe wari utegerejwe mu buruhukiro. Abakomeretse bari ku Bitaro bitandukanye, Gitifu Mapendo Gilbert afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved