Gitifu uvugwaho kwaka ruswa abamugana bose mbere yo kubakemurira ibibazo yafatiwe imyanzuro ikakaye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bwemeje ko bugiye gutangira iperereza k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rujambara, Nyiracumi Alphonsine, gaherereye mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gushinjwa n’abaturage kubaka ruswa ntanatinye kuyisaba n’abahohotewe.  https://imirasiretv.com/mu-rwanda-hari-akarere-kagaragayemo-abarwayi-babiri-barwaye-ubushita-bwinkende/

Ibi bibaye nyuma y’uko umuturage witwa Uwambajimana Marine wo muri kariya Kagari, avuze ko yahohotewe ubwo yajyaga mu kabari, nyirako akamukubitiramo. Avuga ko nyuma yo guhohoterwa, yagiye kuregera Gitifu ku Kagari, ariko akamusaba kubanza gutanga ibihumbi 10 Frw.

Uwambajimana yagize ati “Yarambwiye ngo ndaje ndakwanika mu gasima ariko kukwanikamo nkuhagaritse nutabanza ngo uzane ibihumbi icumi nabwo nturi bumbone. Ngo nyirikabari agomba guhannwa nawe ugahanwa, kuko niba acuruza amasaha yarenze nawe uba wakererewe.”

RadioTv10 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uretse uyu muturage hari n’abandi benshi bafite ikibazo nk’icyo, aho bavuga ko badapfa kubona serivise kuri aka Kagari badatanze amafaranga, hatitawe ku byabaye byose. Umwe yagize ati “Ruswa izengereje abantu. Ntabwo wajya kwaka serivisi aho hepfo udafite amafaranga ngo bishoboke.”

Inkuru Wasoma:  Kazoza watorewe kuba umutware w’Abakono yavuze ko atagikeneye no kumva iryo jambo

Undi utifuje ko amazina ye amenyekana yagize ati “Abenshi na benshi bagenda basubiye mu rugo ari cyo bahunga bakuganyira bati ‘bambwiye gutya na gutya’ sinjye njyenyine n’abaturage barabikubwira.”

Icyakora n’ubwo abaturage bo muri aka Kagari ka Rujambara, bahuriza kugushinja uyu muyobozi kubasaba ruswa mbere yo kubafasha, gusa Nyiracumi uyobora aka Kagari, ahakana iby’aya makuru, avuga ko atanazi impamvu abaturage bamushinja ibintu nk’ibyo kandi atabikora. Kuri ubu Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Mapambano Cyriaque yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ibivugwa n’aba baturage kugira ngo niba byarakozwe, uyu muyobozi abiryozwe. https://imirasiretv.com/rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-wa-adepr/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved