Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangazi, Jean Bosco Murangwa, gaherereye mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza wavugwagaho kurya amafaranga y’abaturage yaho yayoboraga (yo kwishyura ‘Mutuelle de Sante’), yasezeye ku mirimo kugeza igihe kitazwi.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, aho yavuze ko yabonye ibaruwa ariko uwasezeye atarasubizwa. Yagize ati “Yego yasabye guhagarika akazi igihe kitazwi gusa ibaruwa twayibonye ejo n’ubwo tutaramusubiza.”
Hari andi makuru kandi avuga ko mbere y’uko Murangwa ajya kuyobora akagari ka Rurangazi muri Nyagisozi yabanje kuyobora akagari ka Karama mu Murenge wa Cyabakamyi ari naho bikekwa ko yariye amafaranga y’abaturage bari bamuhaye ngo abishyurire ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Icyo gihe Meya Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yamwandikiye ibaruwa amusaba ibisobanuro amakuru akavuga ko gitifu Murangwa yayisubije ariko abo asubije ntibanyurwa, banamusaba kwitaba akanama gashinzwe ikinyabupfura (discipline) ariko nabwo ntibyarangiriraho ngo yakomeje gukorwaho iperereza.
Icyakora, ubu bwegure ntibwavuzweho rumwe kuko hari n’uwavuze ko ibyabaga kuri Gitifu Murangwa yabifashe nko kwibasirwa, aho yari yaratangiye kugira impungenge ko isaha n’isaha ibyo yaketsweho byaba icyaha nshinjabyaha akaba yanatabwa muri yombi ndetse hari n’abaturage benshi bahise batangira kugira amakenga kuri ubu bwegura bivugwa ko ari ku mpamvu ze bwite.
Akarere ka Nyanza karamutse kemeje isezera rye, si we wa mbere waba usezeye ari ku mwanya w’ubuyobozi muri aka Karere kuko kugeza ubu mu myaka itanu ishize, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari barenga Umunani bamaze gusezera ku mpamvu bita ko ari izabo bwite.