Ku wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ukekwaho ibyaha birimo kwakira ruswa y’ibihumbi 700 Frw ndetse no gutanga sheki itazigamiye kugira ngo afashe umuturage kubona ibyangombwa byo kubaka.
RIB isobanura ko uyu muyobozi yakiriye amafaranga y’umuturage ibihumbi 700 Frw ku wa 29 Ukuboza 2023, amwizeza ko agiye kumufasha kubona ibyangombwa byo kubaka vuba. Uregwa amaze kumenya ko icyaha yakoze cyamenyekanye yahaye uwo muturage sheki itazigamiye kugira ngo amwishyure undi ageze kuri Banki asanga nta mafaranga ariho, Gitifu ahita atangira gukurikiranwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwibukije abaturage ko umuntu wese wakoze icyaha cyo gusaba cyangwa kwakira ruswa yitwaje umurimo akora ndetse n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye atazihanganirwa na gato. RIB yakomeje ikangurira abantu bose kwirinda ibyaha nk’ibyo kuko bihanwa n’amategeko kandi uwabikoze uwo ari we wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Kugeza ubu uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi ndetse dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’itegeko. Akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo kwakira cyangwa gutanga indonke ndetse n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Naramuka ahamijwe icyaha cyo kwakira cyangwa gutanga indonkeaza habwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Icyaha cya kabiri ni ugutanga sheki itazigamiye, iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko yahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku inshuro eshanu ariko zitarenze inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri sheki yatanze.