Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nzeri 2023 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Niyobuhungiro Obed yanditse ibaruwa isezera ayishyikiriza abagize komite y’akarere ka Kamonyi uwo murenge uherereyemo. Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi, Abiyingoma Gerard.
Abiyingoma yavuze ko Niyobuhungiro yanditse mu ibaruwa ko asezera ku mpamvu ze bwite nta bindi byinshi yavuze. Hari hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hari guhererekanwa amatangazo ariho izina na kashe by’umurenge wa Karama, mu mazina ya Niyobuhungiro Obed, aho abagiye bayabona bibazaga niba ibyo ari kuvuga bishoboka.
Bimwe mu byari bikubiye mu matangazo amwe n’amwe ni uko yavugaga ku bikorwa bigomba gusaba impushya ku murenge kugira ngo bibone gukora, birimo nk’umuryango remezo w’Abagaturika, gukorera ikirori mu rugo, insengero n’ibindi kandi bikaba bifite uruhushya rwanditse ruturutse ku murenge.
Umuyobozi w’Akarere, Abiyingoma, yavuze ko nubwo nta byinshi Niyobuhungiro yavuze ariko ngo hari amatangazo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, bishoboka ko ari yo yatumye yinenga agasezera mu kazi. Ati “Akimara gusohora ayo matangazo, ubuyobozi bw’akarere bwaramuganirije, bishoboke ko ariho yahereye yinenga.”
Yakomeje avuga ko nta gisubizo ubuyobozi buraha Gitifu Niyobuhungiro ku busabe bwe, gusa bishoboka ko azagihabwa vuba cyangwa agategereza iminsi 30. Icyakora amakuru ari kuvugwa ni uko ubwo Gitifu Niyobuhungiro yasohoraga itangazo, akarere katabyakiriye neza, aho ngo ashobora kuba yarihaye inshingano zitari ize bigatuma asabwa kwandika yegura, kuko ngo n’ibaruwa yayitanze inama y’Umutekano itaguye yateranye.