Ndagijimana Frodouard ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho ibyaha bitanu birimo no gusambanya umwana w’umuhungu. Yatawe muri yombi kuwa 30 Ukwakira 2023.
RIB ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 47 akurikiranweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urudobe rwa mudasobwa utabyemerewe no guhimba inyandiko mpimbano.
RIB ivuga ko uyu mugabo akekwaho kuba yarakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye byo mu matariki y’ukwezi kwa Nzeri. Amakuru avuga ko uyu mugabo yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko, kugira ngo abigereho akaba yaramwijeje kuzamuhindurira amazina.
RIB ivuga ko byabereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu kagaki ka Gasharu. Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25. Icyaha cy’ ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, iyo cyakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu ya miliyoni zitari munsi y’ebyiri ariko zitarenze eshanu.
Icyaha cyo Gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze icumi. Mu gihe icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’Igihugu, igihano cy’igifungo kiba kitari hasi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.