Gitifu yahanishije umuturage igihano gikakaye kubera impamvu itumvikanweho n’abaturanyi babifashe ukundi

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara bakomeje gushinja abayobozi babo kubahohotera ku rwego rukomeye, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’aka kagari, Mukezabatware Jean Marie Vianney yafashe urugi rw’inzu y’umuturage witwa Patricie Nyiramajyambere ararusudira ngo atinjira mu nzu, byatumye we n’abana be barara hanze bazira ko batatanze amafaranga y’umutekano nk’uko tubikesha Bwiza.

Kuwa 10 gicurasi 2023 ubwo umunyamakuru yageraga kuri uru rugo, yasanze uyu mugore n’abana be baryamye ku ibaraza urugi rwabo rusudiriye kuburyo rutafunguka ngo kubera ko banze gutanga amafaranga igihumbi y’umutekano, uyu mugore avuga ko ubwo bazaga kumusaba amafaranga y’umutekano yababwiye ko atarayabona kubera ko ayo yari afite yayaguriyemo abana ibikoresho by’ishuri bityo nayabona arayabaha, nibwo bahise bahamagara umusuderi urugi araza ararufatanya.

Abaturanyi b’uyu mugore harimo na Mutwarasibo waho, babwiye umunyamakuru ko binginze gitifu ngo wenda ntafunge inzu byibura bamuce amande ariko arabyanga, aribwo umwanzuro wo gufunga nyine wabayeho. Gitifu Jean Marie Vianney yavuze ko impamvu yo gufunga inzu ari uko uyu mugore yanze gutanga amafaranga y’umutekano ariko akanabwira abayobozi nabi kuburyo yabandagaje imbere ya rubanda.

Gitifu yakomeje avuga ko bafunze inzu mu rwego rwo guhana uyu mugore bityo bakaba bategereje ko amategeko akurikizwa kubwo kuba basabye amafaranga y’umutekano uwo mugore akabatuka, bityo nubwo umuturage ari kwisonga ariko ntago bimuha uburenganzira bwo kwandagaza abayobozi ngo abandagaze uko yiboneye, kubw’iyo mpamvu ahubwo abanyamakuru baje bakorera n’ubuvugizi abayobozi kubera ko na bo bahura n’akarengane.

Inkuru Wasoma:  Umuturage umaze imyaka 3 yubatse inzu igeretse yategetswe kuyisenya akubaka ingufi

Inkuru Wasoma:  ibihano biteganyirijwe uzahamwa n'icyaha mu bavugabutumwa bakekwaho guhimba inyandiko zo kweguza umuyobozi wa ADEPR

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved