Umubyeyi witwa Mukasoneye Gloriose utuye mu mudugudu wa Nyarubari, akagari ka Cyamukuzi Umurenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara, avuga ko imyaka igiye kuba ine aho habayeho tombora y’abantu bagomba guhabwa inka mu mudugudu wabo, umukuru w’umudugudu akaba uwa mbere naho uyu mubyeyi akamukurikira, umukuru w’umudugudu bakamuha inka, nyuma y’imyaka itatu uyu mubyeyi nawe bakayimuha ariko bagahita bayimwambura nyuma y’iminsi 6.
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo hari hashize imyaka 3 aribwo gitifu w’akagari yaje iwe, akamubwira ko yakubaka ikiraro kuko birangiye agiye guhabwa inka ye, nawe aragenda agura ibiti ndetse n’amabati arubaka ikiraron kiruzura, nyuma y’iminsi itatu gusa gitifu n’abandi baba baje iwe bamuzaniye inka yari yaratsindiye mu myaka itatu ishize.
Yakomeje avuga ko ariko ibyo bitatinze, kuko bamuzaniye inka kuwa 30 ugushyingo 2021, ariko kuwa 06 ukuboza 2021 bahita baza kuyimwaka nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa tv1, ati” tariki 6 z’ukwa 12 umwaka ushize nagiye kubona mbona gitifu w’akagari arahuruye, ahamagara n’abandi baturage bose maze baza iwanjye, ya nka bari bampaye mu minsi ishize barayifata barayijyana, mbabajije impamvu bayijyanye bambwira ko ngo ntari muri mashine, mbabaza impamvu batanshyize muri mashine imyaka 3 yose ishize, kandi abari inyuma yanjye bagakomeza kubashyira muri mashine”.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko amarira yamurenze cyane, ndetse ahantu yaboneye ko ari akarengane ni uko bayimwambuye ari mu cyiciro cya kabiri, bagahita bayihereza umuturanyi we uri mu cyiciro cya gatatu we atanafite n’ikiraro. Yakomeje avuga ko ibyo bibazo byose ubwo yabibazaga gitifu yamusubije ko yagura iye, cyangwa se akajya kumurega aho ashaka hose, biza kurangira abuze iyo nka gutyo kandi yari yarayitsindiye mu myaka 2 ishize akurikiranye n’umukuru w’umudugu ukiyifite we ikaba iri no kubyara.
Ati” njyewe ibyo bya mashine ntago mbizi, kandi kuko inka nayitsindiye muro tombola mu myaka itatu ishize, bagakwiye kuba baranshyizemo kera, rwose nkaba numva ari akarengane nagiriwe nkamburwa inka nari niherewe na perezida muri girinka, bityo ndasaba ko ubuvugizi bwamvuganira”.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko akenewe kurenganurwa, kubera ko abantu bose yagezeho abasaba ko bamufasha nta kintu bamufashije, yewe uko agerageje kuvuga abantu bamunyuraho bamukwena ngo arashaka gutanga abahawe inka abavuga nabi, ariko ikintu akeneye akaba ari uguhabwa inka yari yarahawe, ndetse akaba yari yaranifuje kubivuga mu itangazamakuru akabura aho abihera.
Nta muyobozi n’umwe wagize icyo abivugaho. Source: Hirwa Benjamin.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.