Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali k’Akabungo gaherereye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera, yatawe muri yombi nyuma yo kwaka ruswa umuturage wari urimo kubaka inzu ye akayimwima, agahita amusenyera. Byabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023.
Amakuru avuga ko muri aka kagali hari umuturage wasabye ko uyu muyobozi yamufasha akazamura inzu yo kubamo ngo undi amwaka amafaranga ibihumbi 20frw. Ngo uyu muturage yarayamwimwe ahubwo azamura inzu, ubwo yari amaze gusakara no guparata kuko yari inzu y’ibiti, uyu muyobozi yarahanyuze arabibona arangije asatagura amabati anatemagura bya biti avuga ko inzu yubatswe nta byangombwa.
Niyonagira Natalia, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yavuze ko uyu muyobozi yatawe muri yombi akurikiranweho kwangiza no gusenya inzu y’umuturage. Meya Niyonagira avuga ko nubwo abaturage bavuga ko yabanje kwaka ruswa uwo muturage ariko nta bimenyetso bifatika Bihari, gusa yafashwe ngo abazwe ibyo yakoze byo gusenya inzu y’umuturage akanayangiza.
Meya Niyonagira yagiriye inama abayobozi kwirinda ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, abwira abaturage ko igihe basabye serivise ntibazihabwe bakwiye kujya biyambaza izindi nzego ziri hejuru bakirinda guceceka mu gihe bahawe serivise mbi ahubwo bakabigaragaza kugira ngo bikemurwe.
Mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri ku byaha uyu mu gitifu akurikiranweho, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza.