Kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame ni ikibazo ukunze gusangana abantu benshi. Nubwo bifatwa nk’ibisanzwe gusa bishobora kuba uburwayi, bukenera no kuba wagana kwa muganga.
Iyi ni indwara izwi nka Glossophobia cyangwa se ’Glossophobie’ mu rurimi rw’Igifaransa.
Glossophobia ni iki?
Glossophobia/glossophobie biva ku ijambo ry’Ikigereki ’Glossa’ bivuga ururimi (tongue/langue), ’Phobos’ ni ubwoba cyangwa igihunga; n’uko Glossophobia bikaba ubwoba cyangwa igihunga cyo kuvugira mu ruhame.
Ushobora kuba ujya ugira iki kibazo, ukibwira ko uri wenyine cyangwa ari ikibazo wihariye. Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 75% mu batuye Isi, baba batiyizeye cyangwa batiteguye guhagarara imbere y’imbaga y’abantu ngo bagire icyo bavuga mu buryo bworoshye. Benshi bagaragaza ubwoba cyane ndetse bakaba banagaragaza ibimenyetso nk’iby’umurwayi w’indi ndwara ikomeye.
Ibiranga umuntu ufite ubwoba bwo kuvugira mu ruhame
Ibimenyetso bikomeye bya Glossophobia byigaragaza mu bice 3; ku mubiri (physical), uko umuntu avuga (verbal) ndetse n’ibimenyetso umuntu agaragaza atavuze (non-verbal).
.Gutera cyane k’umutima
.Gutitira
.Kubira ibyuya
.Kubira ibyuya mu gihe ugiye kuvuga imbere y’abantu ni kimwe mu bimenyetso by’indwara ya Glossophobia
.Kugira isereri no kuruka
.Kudahumeka neza
.Kumva udahagaze neza
.Kubabara imikaya
.Kugerageza guhunga cyangwa gushaka impamvu ituma utaza kugaragara muri icyo gikorwa.
.Guhumbaguzwa
.Kunanirwa kuvuga amagambo amwe n’amwe cg no kudidimanga
Ese ni iki gitera ubwoba?
Igitera ubwoba harimo gutekereza ko uri buze kunengwa mu gihe utabashije kwemeza abagukurikiye, cyangwa guhabwa akato. Akenshi aba baba barahuye n’igihe kitabashimishije; nko gusekwa imbere y’abandi ukiri muto mu gihe uvuze ikintu kitari cyo cyangwase kunengwa mu bundi buryo.
Na none kuba barigeze gutunguzwa kuvuga imbere y’abantu batiteguye bikaza kurangira batabyitwayemo neza, n’uko bigahera ubwo bigutera ubwo bwoba.
Ese ushobora gukira kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame? Ni ubuhe buryo bwakoreshwa se ngo twirinde iki kibazo?
Kunywa imiti
Umuganga ashobora kuguha imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu kuvura indwara zo guhangayika bikaba byagufasha.
Ubusanzwe beta-blokers ikoreshwa mu kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso hamwe n’indwara zimwe na zimwe z’umutima. Bishobora kandi gufasha mu kugenzura nka kimwe mu bimenyetso by’umubiri bya ’Glossophobia’.
Imiti igabanya ubukana ikoreshwa mu kuvura indwara yo kwiheba, ariko kandi ishobora kuba ingirakamaro mu kurwanya kutigirira ikizere.
Izindi ngamba zo gutsinda glossophobia
Hariho ingamba zimwe ushobora gukoresha ufatanije no kuvura bya gakondo cyangwa ubyikoreye ku giti cyawe.
Ushobora gusanga ari byiza gufata isomo ryo kuvuga mu ruhame cyangwa amahugurwa. Byinshi byatejwe imbere ku bantu bafite Glossophobia. Ushobora kandi kwifuza kugenzura Toastmasters International, umuryango uhugura abantu mu kuvuga mu ruhame.
Hano hari izindi nama zagufasha kurwanya ibibazo byo gutinya kuvugira mu ruhame:
Mu kwitegura
Menya ibikoresho byawe uri buze kwifashisha uri kuvuga. Ibi ntibisobanura ko ugomba gufata mu mutwe ibyo wavuze, ariko ugomba kumenya icyo ushaka kuvuga kandi ugashaka ingingo z’ingenzi ukazandika ahantu. Tanga ibitekerezo byihariye ugitangira imbwirwaruhame, kuko aribwo ushobora kuba ufite ubwoba bwinshi.
Witoze kenshi. Ugomba gukomeza imyitozo kugeza igihe uzoroherwa n’ibyo ugiye kuvuga. Noneho witoze byinshi. Icyizere cyawe kiziyongera uko ubonye ko uzi icyo ugiye kuvuga.