Minisiteri ya Grace Room yari iyobowe na Pastor Juliene Kabanda yambuwe ubuzimagatozi nyuma y’uko ikoze ibihabanye n’itegeko shingiro ry’amadini n’imyemerere.
Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) ruramenyesha abantu bose ko rwambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room nka Minisiteri ihuriwemo n’indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyi Minisiteri nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.
Imiryango yose yanditswe na RGB isabwa gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo kandi ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa.
Gukora ibikorwa binyuranye n’ibyasabiwe uburenganzira, bituma hafatwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa cy’ubuzimagatozi igihe bibaye ngombwa.
Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere ruributsa imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango.
Igikorwa cyo kugenzura ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa kizakomeza mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano no gukurikiza amategeko mu miryango ishingiye ku myemerere.”