banner

Graduation y’abanyeshuri ba UR yimuwe uyivugira yemeza ko impamvu ari ibanga

Kaminuza y’u Rwanda iravuga ko kubera impamvu zije zitunguranye bitewe n’impamvu zikomeye, umuhango wo gusoza amasomo ya kaminuza uzwi nka Graduation wari uteganyijwe kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023 wimuriwe mu kwezi gutaha. Nubwo impamvu yimuwe batahisemo kuzitangaza ariko ngo ni kubw’inyungu z’igihugu n’abanyeshuri.

Kabagambe Ignatius uvugira Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko iyi Graduation yari iteganijwe yimuriwe mu kwezi gutaha kuwa 17 Ugushyingo 2023 ku mpamvu ziremereye ariko badashobora gutangaza. Kagambage yavuze ko abanyeshuri bagomba kubyihanganira.

Abajijwe ku kuba gutinda gukora Graduaton bitinza abakeneye impamyabumenyi kuzibona yagize ati “Iyo haje impamvu zikomeye ibyo by’iminsi ihinduka nubwo tuba tutabyirengagije nabyo, biba bibaye impamvu ntoya. Nka twe nka kaminuza hari imyiteguro twari turimo ariko twihanganira izo mpinduka.”

Inkuru Wasoma:  Abakora umwuga w’uburaya barenga ibihumbi bitatu bagiye guhindurirwa amateka ku buryo batazabusubiramo

Icyakora yavuze ko mu gihe Graduation itaraba, Kaminuza ifasha abanyeshuri bayo kubona ibyangombwa bibafasha ku isoko ry’umurimo. Yongeyeho ko ariko nabyo bifite imbogamizi kuko hari ahaba hakenewe imyamyabumenyi, ariko bikaba bitakunda kuyibona graduation itaraba.

Abajijwe impamvu bifata igihe kirekire nyuma y’amasomo gutanga impamyabushobozi, yavuze ko igihe baba bafite nka UR hari ubwo kiba gito bakongeraho andi mezi Atari agenwe.

Icyakora ubwo ubuyobozi bwa UR bwatangaga ubutumwa bw’iyimurwa rya Graduation, bamwe batanze ibitekerezo basaba ko bahabwa impamyabushobozi zabo bakaba bazikoresha, ubuyobozi bubasubiza ko n’ibyo bitashoboka mbere y’itariki Graduation yimuriweho, cyakora ngo ababishaka babaha inyandiko zigaragaza ko bari ku rutonde rw’abazakora Graduation. INKURU IHERUKA>>> Hakozwe inkundura y’umukwabu wo gufata abazunguzayi bacuruza inyama mbisi

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved