Green P yavuze ko abantu nkaba Gentil Gedeon bakwiriye gusubirishwa guceceka kugira ngo bumve

Umuhanzi w’umuraperi Green Person yavuze ko abantu nkaba Gentil Gedeon n’abandi baherutse kumvikana bari kumucira urubanza, mu kubasubiza kubyo bakuvuzeho byose icyiza ni ukwicecekera kugira ngo babashe kumva. Ahita atanga urugero ku kuntu nka Gentil Gedeon yamuvuzeho nyuma akaza kwivuguruza asaba n’imbabazi.

Mu minsi yashize Green P yumvikanye avuga ko atajya yumva umuziki nyarwanda, ibintu byafashwe nko kwihenura mu bakurikira imyidagaduro ndetse n’abanyamakuru benshi, ibintu byatumye abarimo Gentil Gedeon, Yvan Mpano, Bushali n’abandi bamukoraho ibiganiro ku buryo hari n’abamusesenguye bakagera no ku buzima bwe bwite, gusa Green P we nta kintu yigeze abasubiza yaracecetse.

Umwe mu bantu basezenguye cyane kuri Green P harimo umunyamakuru Gentil Gedeon, wanakoze ikiganiro kuri Televiziyo avuga kubyo yise kwihenura kwa Green P, atanga impamvu eshanu ngo zagatumye uyu muraperi atagakwiye kuvuga ibyo yavuze. Gentil yavuze ko impamvu ya mbere ari uko mu bahanzi bose bagize Tuff Gang, Green P ari we uri hasi ya bose.

Impamvu ya kabiri yagize ati “Igihe TG yari imaze gusenyuka, Green P ni we wenyine utarabashije gu ‘catching up'” mbese ngo kwiyakira ngo yikorane bisa n’ibyamugoye. Gedeon yakomeje avuga ko Green P ari we muntu utarabashije ubuzima bw’umuziki ngo abashe n’ubuzima busanzwe.

Ati “Wari uzi ko bamu ‘deportinze’ Dubai? (Kwirukanwa mu gihugu) ubuzima bwa bizinesi ntabushoboye, ubw’umuziki ntabushoboye, ndetse muri we nta cyamamare kirimo.”

Gentil yanavuze ko mu muryango wo kwa Green P ari we wenyine uteye isoni. Ati ” Ni we wenyine kimwaro, ni we muhombyi” akomeza avuga ko ari kwibaza uburyo umuntu nka Green P ufite izo defo zose, ashobora kwihenura ku bantu.

Ubwo Green P yaganiraga n’umunyamakuru kuri uyu wa 7 Werurwe 2024, yavuze ko kwicecekera ntasubize bene aba bantu bameze nka Gentil Gedeon n’abandi bose bamuvuzeho bakamwinjirira no mu buzima, ari cyo gisubizo cyiza bakwiriye kubona kuko bituma bitekerezaho. Ati “Niba nka Gentil se yaragarutse akivuguruza agasaba imbabazi, urumva we ubwe hatari ukuntu ameze? nk’ejo ushobora kumva akoze n’ibindi.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo waryamanye n'indaya akagenda atayishyuye ikamufata nyuma y'amezi 4 yayikoreye ibyo benshi basigaye bibazaho.

Green P yavuze ko kandi nubwo abantu bahubutse bakamwumva nabi, ariko ibyo bashatse kumva ntabwo ari byo we yavuze, kuko ngo mu buzima busanzwe akunda umuziki nyarwanda n’abahanzi nyarwanda, ariko icyo yari ashatse kuvuga ni uko hari abahanzi b’abanyarwanda bakora indirimbo akumva ari mbi akicuza impamvu yayitayeho umwanya ayumva.

Yagize ati “njyewe abahanzi nyarwanda ndabakunda, nkunda kandi numva ba Kayirebwa, ba Kamariza, hari n’abasani bagezweho ubu nkunda rwose ndetse n’indirimbo z’ubu n’iza kera ndazumva, icyo nari nshatse kuvuga, ni uko hari igihe wumva nk’umunyarwanda wakoze indirimbo, ukumva uyitayeho umwanya wawe w’ubusa, kubera ko iyo ndirimbo ari mbi.”

Abajijwe ku kuba hari abavuga ko ngo kuba avukana na The Ben hari icyo byamufashije mu muziki akaba anabigenderaho, Green P yasubije ko ababivuga nabo bafite abavandimwe kandi nabo bafite icyo babamariye, bityo atumva ikibazo aho cyaba kiri, ati “umuvandimwe aberaho kuzuzanya n’umuvandimwe we, rero sinumva ikibazo.”

Abajijwe ku mubano we na The Ben impamvu badakunda kugaragarana cyane bari hamwe, Green P yavuze ko bakundana cyane kandi bahorana cyane, ahubwo we akaba ari uko nta mbuga nkoranyambaga agira zo kubishyiraho. Ati “hari n’abo numvise bavuga ngo mu bukwe bwa The Ben ntabwo nari mpari.” yavuze ko we iyo yifotoje ifoto imwe cyangwa abiri ahita yigira ku ruhande, kuko aba adashaka ibintu byo kwigaragaza cyane.

Green P yavuze ko ari gutegura EP ariko mbere gato akaba afite indirimbo agiye kubanza gushyira hanze mu rwego rwo kubanza gushyushya abakunzi b’umuziki we, ndetse anavuga ko abafitiye byinshi cyane bihishe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved