Abantu benshi mu gihugu cy’u Butariyani bagaragaje agahinda ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko urukiko rumwe rwo muri iki gihugu rwagize umwere umuzamu w’ikigo wakorakoye umwana w’umukobwa ku gitsina, kubera ko atabikoze igihe kirekire. Ibyo byabaye ku mwana w’umwangavu w’imyaka 17 wiga mu ishuri ryisumbuye I Roma.
Nk’uko tubikesha BBC, uwo mwana w’umukobwa yavuze ko ubwo yazamukaga ama scarier ari kumwe na mugenzi we bagiye kwiga, yumvise ipantalo ye imanuwe ndetse ikiganza cy’uwo mugabo gitangira kumukorakora ku gitsina cye, anamukuramo n’umwenda w’imbere yari yambaye.
Ubwo uwo mwana w’umukobwa yahindukiraga, uwo mugabo witwa Antonio Avola w’imyaka 66 yahise amubwira ati “Cherie (mukunzi) nari ndimo ndikinira.” Nyuma y’aho ibyo bibereye muri Mata 2022, uwo munyeshuri yatanze ikirego. Uwo mugabo yaje kwemera ko yakorakoye igitsina cy’uwo mukobwa batabyumvikanye, ariko yari arimo kwikinira.
Umushinjacyaha w’I Roma yari yasabiye Antonio gufungwa imyaka itatu n’igice, ariko mu cyumweru gishize yagizwe umwere ku cyaha cyo guhohotera undi. Abacamanza bavuze ko ibyo uwo mukobwa yareze uwo mugabo nta cyaha kirimo, kubera ko atamukorakoye igihe kigeze ku masegonda 10.
Kuva uwo mwanzuro w’urubanza wacibwa, ijambo ‘palpata Breve’ (Gukorakora umwanya muto) ryahise rikwirakwira mu gihugu cyose cy’u Butaliyani kuri Tiktok na Instagram, rikurikiwe na Hashtag #10seconds. Bashyize kandi ama videwo atandukanye bari kwikorakora ku bitsina byabo, nta kindi bagamije uretse kwerekana ko amasegonda 10 ari menshi cyane.
Abantu bose mu gihugu babyamaganye, gusa uwo munyeshuri ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Corriere della Sera yagize ati “Abacamanza babifashe nk’aho icyo gihe nari ndimo nanjye ndikinira? Kuri njyewe ntibyari bisekeje. Uwo muzamu yaranyegereye nta kintu tuvuganye ashyira intoki ze mu pantalo yanjye no mu ikariso yanjye”
“Yakorakoye igitsina cyanjye, hanyuma aranterura arankomeretsa ku gitsina kuri njye ntibyari ibintu byo gukina, si uko umuntu mukuru akina n’umwana. Ayo masegonda yiswe make yabaye menshi cyane mu kumva intoki ze ku mubiri wanjye.”
Uwo mukobwa yavuze ko yumva yahemukiwe kabiri, ishuri rye ndetse n’ubutabera byaramuhemukiye. Yagize ati “natangiye kwibaza ko nakosheje mu kwizera ubutabera, nta butabera burimo.” Uwo mukobwa yakomeje avuga ko uwo mwanzuro w’urukiko, ushobora kuzatuma abakobwa n’abagore bashobora kujya bagira ubwoba bwo kujya kurega ababahohoteye.
Imibare y’ikigo gishinzwe uburenganzira bw’ibanze mu ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Uburayi, EU, igaragaza ko 70% by’ab’igitsinagore b’abataliyani bahohotewe kuva muri 2016 kugera muri 2021 batigeze barenganurwa n’ubutabera.