Ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza mashya ajyanye no gukumira virusi ya Marburg mu nsengero no mu misigiti arimo gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, guhagarika gukora imihango yo gusezera uwitabye Imana mu nsengero no mu misigiti n’ibindi. https://imirasiretv.com/umukobwa-wimyaka-26-yihaye-intego-yo-kuryamana-nabagabo-600-mu-mwaka-umwe/
Iri tangazo rya RGB, ryibutsa Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere gushyira ahasengerwa ingamba zijyanye no kwirinda indwara iterwa na virusi ya Marburg no gushishikariza abayoboke gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Leta.
Ingamba zigomba kubahirizwa ahasengerwa zirimo gutanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no gupima umuriro abantu bose binjira mu mu nsengero n’imisigiti.
Harimo kandi gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura Marburg no kwirinda kwegerana n’abantu bagaragayeho ibimenyetso cyangwa kwegera umubiri w’uwo yahitanye. Birabujijwe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu nsengero no mu misigiti.
RGB ivuga ko Abaturarwanda basabwa kwirinda kwegerana cyangwa se gukora ku bikoresho by’abantu bafite ibimenyetso bya Marburg, kwirinda kwegera umubiri w’uwahitanywe n’iyi virus cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago biturutse kuri Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza kuri iki Cyumweru, Virus ya Marburg yari imaze guhitana abantu 12 muri 49 bayanduye. Abantu 29 bari kuvurwa mu gihe abandi umunani bakize. Marburg ni indwara yandura, itera umuriro mwinshi kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye.
Iyi ndwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi, ikagira ibimenyetso by’ibanze bisa n’iby’izindi ndwara zitera umuriro nka malaria cyangwa tifoyide. Ibimenyetso biranga indwara ya Marburg ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, kugira umunaniro ukabije, kuruka no gucibwamo. https://imirasiretv.com/umukobwa-wimyaka-26-yihaye-intego-yo-kuryamana-nabagabo-600-mu-mwaka-umwe/