Yavukiye mucyari commune Kinyamakara, aho ni mu karere ka Nyamagabe, mu waka w’1984, umuryango utishoboye ku buryo ngo ubukene bwatumye ahagarika kwiga atararenga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Atangira avuga ati” nitwa GUMYUSENGE Jean Pierre, ndi umu papa mfite abana batatu. Nkaba ndi umunyeshuri kuri iki kigo UMUCYO SCHOOL. Nkaba ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mfite imyaka 38”.

 

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, GUMYUSENGE yavuze ati” narizeho primaire kugeza mu bihumbi 2000, narize ngarukira mu mwaka wa gatatu nubundi, ariko kuva mu bihumbi 2000 ngira imbogamizi sinakomeza kwiga, ariko muri iyo myaka nkagira intego zuko nzasubira kwiga kubera ko nari mfite intego, ndagenda ndabanza nubaka umuryango, hanyuma y’umuryango ndavuga nti noneho reka nsubire kwiga, icyatumye rero ngaruka hasi, nuko narebye nkareba ibintu twigaga muri 2000, ni verbe etre na avoir, abana nkabona banzanira homework baniga gardiene ngo mbafashe bikananira. Uyu munsi ndavuga ngo reka nsubire ku ishuri, bitewe nibintu nifuzaga kugeraho, nkabona jimba notarize, sinzabona ubushobozi bwo kubikora, byanga bikunze mfite inzozi zinsaba ko ngomba kuba narize”.

 

Mu mwaka w’2002 yavuye I Kinyamakara aza I Kigali gushaka akazi ko mu rugo, hashize imyaka ibiri ibihumbi 2000 yari amaze guhembwa, umushahara w’amezi atatu ahitamo kuyaranguza ubunyobwa n’amagi, atangira ubucuruzi bwitwa kuzunguza ku muhanda, yitwa KANYABUNYOBWA. Aravuga ati” natangiriye ku bunyobwa n’amagi, abakiriya banjye banngurira gutya tuzunguza, banangurira mu cyimbo cyo kunyishyura ugasanga ahubwo baranankubita, ariko nacunganaga no kuvuga ngo nungutse angahe, ni 1000. Hapana guhita nyarya, ahubwo naryaga 300 nkabika 700. Mbaho gutyo ngenda nubaka ubushobozi, biva aho nabuzunguzaga noneho ahubwo ntangira kubona abakiriya najya mbuha muri alimentation. Biva aho ngaho ntangira kujya mu matsinda, m’URWEGO bank habamo amatsinda, nisunga amatsinda nkajya mfata amafranga bishyura mu mezi 4 nkacungana no kuyishyura”.

 

Arakomeza ati” ubwo nakomeje gutera imbere ngura ikibanza ndetse narashatse numugore, uko kujya mu matsinda, kumenya ko ngomba kubika, byose nibyo byangejeje ku iterambere, buhoro buhoro rero niko naje kubaka inzu yanjye bwite, ubumfite inzu hano muri GASHARU ndatuye ndi umuturage”.

 

GUMYUSENGE yatangiye ishuri mu mwaka wa 2020 ahereye mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ubu niwe uhora aba uwa mbere nn’amanota atajya ajya munsi ya 97 buri gihe. Akomeza avuga ati”saa kumi nimwe za mugitondo mba mbyutse, nkabanza nkarebamo mu ikayi. Yenda hari igihe tuba twatwaye homework cyangwa se hari iby twize ejo hashize ngomba kwiga byanga bikunda, kuko hari hari abana nabo baba bavuga bati ariko uyu mwanya turawushaka. Ejobundi habaye aga story twimukiye muwa gatatu bavuga ko batanshaka ngo barashaka ko nsubira muwa 2 kugira ngo nabo babashe kwibera aba mbere, ubwo rero abo bana kugira ngo batankura kuri uwo mwanya usibye ko mbona bishoboka ko bawunkuraho kuko ni abahanga cyane nabo, biba binsaba ko nkora cyane, ndabyuka ngasubiramo amasomo, namara kuyasubiramo nkaza hano ku ishuri”.

 

GUMYUSENGE avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cye ku giti cye, rero izo nzozi ntago wazigeraho utarize, ibyo byose bikaba bimuha imbaraga zo kwiga. Avuga ko mu mbogamizi ahura nazo ari kwga aya mashuri ye harimo kuba abantu bamukwena bavuga ko ari guta umwanya, abandi bakamwita BUSHOMBE wa kabiri, ndetse banavuga ko ari injiji. Kuri ubu GUMYUSENGE asigaje imyaka 9 ngo abashe kurangiza amashuri yisumbuye byiburanatagira imbogamizi ituma ahagarara, naho nashyiraho na kaminuza bikazamufata imyaka iri hejuru ya 13 byibura, icyo gihe akazaba ari mu myaka irenga 50. Ni inkuru dukesha Kigali today kuri youtube.

 

Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane zirimo ubutumwa ndetse z’amateka, urukundo n’ubuzima, kuri uru rubuga rwacu twatangiye inkuru IBANGO RY’IBANGA: Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya muri menu y’inkuru ndende. Tangirana nayo utazasigara.
Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved