Gusanga umukobwa we arimo gusambana byatumye afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima

Umugabo witwa Bimenyimana uri mu kigero cy’imyaka 46 y’amavuko wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, arembeye mu bitaro nyuma yo gusanga umukobwa we asambana agafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima. Ibi byabereye mu kagali ka Gikoma mu mudugudu wa Rebero.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko kuwa 29 Ukwakira 2023 mu ma saa tatu, yatashye ageze mu rugo asanga umukobwa we arimo gusambana, batangira gutongana, Bimenyimana ahita yinjira mu nzu afata umuti wica arawunywa atangira gusamba.

Aya makuru yemezwa n’Umuyobozi w’umurenge wa Ruhango, Wellars Kayitare avuga ko Bimenyimana yagerageje kwiyahura nyuma yo gusanga umukobwa we asambana. Yabwiye Umuseke ko raporo bahawe yemeza ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umwana we bigatuma afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Inkuru Wasoma:  Hari akagali kugarijwe n’imperi zo mu buriri

Gitifu Kayitare avuga ko ibi bikimara kuba, uyu mugabo bahise bamutabara bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarurama giherereye mu murenge wa Ntongwe. Ku rundi ruhande abaturage bo bavuga ko uyu mugabo nta makimbirane yari afitanye n’umukobwa we, uretse gusa kumufatira mu cyuho arimo asambana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved