Gusezerana ku myaka 18! Menya byinshi mu mpinduka zose Leta izanye mu itegeko rishya ry’umuryango

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo gufasha kubaka umuryango utekanye hari ibibazo bigaragara mu itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango birimo uko iryo tegeko ryanditse, ibiburamo n’ibigomba guhuzwa n’andi mategeko ya Leta.

Ku wa mbere tariki 19 Werurwe 2024, Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yize kandi yemeza uwo mushinga waje gusobanurwa mu Nteko na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Valentine Uwamariya mu izina rya guverinoma.

Uyu mushinga kandi ugaragaza ibibazo 14 byagaragaye mu itegeko ryo mu 2016, ukanavuga uko byakemurwa n’iri tegeko rishya ushaka ko ryemezwa. Zimwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’iri tegeko ni izi nk’uko byatangajwe n’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda.

1.Kurongora cyangwa kurongorwa ku myaka 18

Mu bihugu byinshi ku isi imyaka yo gushyingirwa ni 18, gusa bimwe na bimwe iri hejuru cyangwa munsi, ahandi igatandukana ku mukobwa n’umuhungu, ibi bishingira kandi ku mico n’imibereho y’ibihugu.

Imyaka y’ubukure igenwa n’itegeko mu Rwanda ni 18, ni yo umuntu yemerewe kuba yasinya amasezerano y’akazi, kuba yanywa inzoga cyangwa kuba yakora imibonano mpuzabitsina ariko itegeko ntirimwemererwa gushyingirwa kereka agize 21.

Uyu mushinga w’itegeko urashaka ko imyaka yo gushyingirwa iva kuri 21 ikajya kuri 18, umuntu ufite iyo myaka ariko bikaba igihe hari impamvu zumvikana, agasaba ku rwego rw’Akarere ko yemererwa gushyingirwa.

2.Gutandukanya abantu kuko badahuza

Mu gihe mu Rwanda havugwa ubwiyongere bwihuse bwo gutanduakna kw’abashakanye muri iyi myaka ya vuba. Uyu munsi Leta iravuga ko byagaragaye ko kudahuza kw’abashyingiranye, ari indi mpamvu abasaba ubutane bakomeje kugeza ku nkiko kandi idateganywa n’itegeko, uyu mushinga ukaba wongeramo ibyo “nk’imwe mu mpamvu zo gusaba ubutane.”

Uyu mushinga kandi uravuga ko mu rubanza rwo gutandukanya abashakanye, mu gihe umwe avuga ko atagabana na mugenzi we umutungo bafite mu buryo bungana, umucamanza azajya aha agaciro “imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa” nko kwita ku bana, umurwayi mu rugo, umuntu ukuze uba mu rugo, kuvoma, cyangwa guteka yakozwe n’umwe mu bashakanye.

Inkuru Wasoma:  Umurwayi yagiye kwivuza abonye batinze kumuvura afata icyuma amenagura ibirahure by’imodoka ziri ku Bitaro n’ingobyi z’abarwayi hakekwa impamvu z'umuryango we

3.Kudafata ibendera ry’Igihugu

Uyu mushinga uraha kandi uburenganzira abari mu muhango wo gushyingirwa kudafata ku ibendera ry’igihugu.

Mu gihe abarimo gushyingirwa “umwe abwira mugenzi we ko azamukunda, akamubanira neza” gufata ku ibendera avuga ibi “ntibisobanuye ko umuntu azakomeza kubahiriza iyo ndahiro kuko tubona ubutane hatanashize umwaka”, nk’uko uwo mushinga w’itegeko ubivuga.

Bityo uyu mushinga urateganya ko ufata ku ibendera azajya aba ari umwanditsi w’irangamimerere gusa.

4.Kumvikana icungamutungo mu ibanga

Leta ivuga ko mu myaka itanu ishize habonetse imanza z’ubutane bw’abamaze igihe gito bashyingiwe zajemo impaka ku igabana ry’umutungo mu buryo bungana nk’inkurikizi yo gutandukana.

Mu Rwanda, abashakanye benshi basezerana kuvanga umutungo rusange, gusa hagiye havugwa ko bamwe bahitamo ubu buryo bagamije inyungu mu gihe batandukana n’uwo bashyingiwe wari ufite umutungo mwinshi mbere, kuko amategeko abagabanya uwo mutungo mo kabiri iyo batanye byemewe n’amategeko.

Leta ubu irifuza ko itegeko rishya riha umucamanza “ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo, no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu”, nk’uko biri muri uyu mushinga wo kuvugura iri tegeko.

Leta kandi irashaka ko mu gihe cyo gushyingira umwanditsi w’irangamimerere abujijwe gutangaza mu ruhame uburyo abashakanye bahisemo gucunga umutungo wabo.

Ibi ngo ni nyuma y’uko basanze iyo hari abashyingiwe bahisemo ubundi buryo butari ukuvanga umutungo “abahari babavugiriza induru” kandi “bitera isoni abashyingiranywe”, uyu mushinga urateganya ko abagiye gushyingirwa bazajya bajya kwandikisha uko bazacunga umutungo wabo mu minsi irindwi mbere y’uko bashyingirwa.

Ivomo: BBC

Kanda hano usome indi nkuru:

ADEPR yagaragaje ukuri ku byavuzwe ko yemereye abagore gusuka imisatsi, kwambara amapantalo n’ibindi byinshi

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved