Gusezeranya abantu bafashe ku Ibendera ry’Igihugu byakuwe mu mategeko y’u Rwanda

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2015 ryagenaga ko indahiro y’abashyingiranwa n’iy’umwanditsi w’irangamimerere zikorwa urahira azamuye ukuboko kw’iburyo afashe ku Ibendera ry’Igihugu n’ukuboko kw’ibumoso, ryahindutse, aho nta muntu uzongora gusezerana arifasheho. https://imirasiretv.com/gusezerana-ku-myaka-18-menya-byinshi-mu-mpinduka-zose-leta-izanye-mu-itegeko-rishya-ryumuryango/

Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe mu 2024 mu ngingo yaryo ya 207, ishimangira ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy’ishyingirwa rikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere afashe ku Ibendera ry’Igihugu.

Agaka ka Gatanu k’iyo ngingo ya 207, kavuga ko indahiro y’abashyingiranywe ikorwa bazamuye ukuboko kw’iburyo bakurambuye naho indahiro y’umwanditsi w’irangamimerere ikorwa azamuye ukuboko kw’iburyo akurambuye afashe ku ibendera ry’igihugu n’ukuboko kw’ibumoso. Mu bindi byahindutse muri iryo tegeko harimo ibirebana n’imicungire y’abashyingiranywe ndetse n’ibirebana na gatanya.

Iryo tegeko rishya rigaragaza ko abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.

Ni mu gihe mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo gufasha kubaka umuryango utekanye hari ibibazo bigaragara mu itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango birimo uko iryo tegeko ryanditse, ibiburamo n’ibigomba guhuzwa n’andi mategeko ya Leta.

Kuri uwo munsi byatangajwe ko kuri ubu Kurongora cyangwa kurongorwa ku myaka 18 byemewe, ariko bigakorwa hari impamvu zimvikana.

Soma Inkuru bijyanye: https://imirasiretv.com/gusezerana-ku-myaka-18-menya-byinshi-mu-mpinduka-zose-leta-izanye-mu-itegeko-rishya-ryumuryango/

Inkuru Wasoma:  "Ayo wiba abaturage tuzayagabana" - Perezida Paul Kagame abwira Abapasiteri bayobya Abakirisitu bishakira amafaranga

Inkuru Wasoma:  Mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved