Gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo byahagaritswe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri (bizwi nka Internat) mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg. https://imirasiretv.com/burera-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-bavuye-mu-bukwe/

Iyi ni imwe mu ngingo yashyizweho na MINEDUC iri mu mabwiriza agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri. Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko kugeza tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 29 banduye iki cyorezo, barimo 19 bakivurwa na 10 kimaze kwica.

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima. Yagize iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”

Ku babyeyi bifuza koherereza abanyeshuri ibikoresho, iyi Minisiteri yabasabye gukorana n’ubuyobozi bw’amashuri, bakabyohereza hakoreshejwe ubundi buryo burimo n’ikoranabuhanga. Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose kugeza igihe Minisiteri y’Ubuzima izatangira andi mashya.

Muri aya mabwiriza abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabwe “Kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”

Basabwe kandi “Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.” https://imirasiretv.com/burera-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-bavuye-mu-bukwe/

Inkuru Wasoma:  Leta y’u Rwanda yagaragaje uko yakiriye icyemezo u Burundu bwafashe cyo gufunga imipaka yose ibahuza

Inkuru Wasoma:  Dr Jimmy Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved