Mu gitondo cyo kuwa 6 Nzeri 2023 nibwo igihugu cyose cyazindutse gica igikuba kubera kwakira amakuru y’umugabo wica abagore, nyuma yo kubaryoshyaryoshya akabazana iwe mu rugo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza. Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Kazungu Denis ubwo RIB yamufataga, hari hamaze kubarurwa abagera ku 10 batakaje ubuzima.
Uyu mugabo mu kumufata, RIB yavuze koi fatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kubona ibidasanzwe mu rugo rw’uyu mugabo. Icyakora nubwo benshi babaye ibitambo mubikorwa bye, birashoboka ko n’abandi benshi bazarokoka, tubikesha kuba maso kw’abaturanyi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, abaturanyi bavuze ko nubwo batigeze bagera iwe, bahangayikishijwe n’umunuko ukomeye waturukaga mu rugo rwa Kazungu. Ku ikubitiro, batekerezaga ko inzoka yapfiriye aho ariko nyuma umunuko ntushobore gushira ngo ugende, kugeza babimenyesheje abayobozi.
Nubwo iki ari ikimenyetso cyishimirwa, ariko umunsi wambere bumvise umunuko wagombye kuba umunsi babimenyeshejeho abayobozi. Ahari umwe cyangwa babiri mu bahohotewe bashoboraga gutabarwa, Hari uwamenya?
Community policing, nk’uko bikunze kuvugwa, ni bumwe mu buryo bwiza bwo kurwanya ibyaha. Niho abashinzwe kubahiriza amategeko n’abaturage bakorera bubaka umubano n’amakuru yose akitabwaho bihagije. Kwiyongera mu gukumira ibyaha bigerwaho no kwigisha abantu ibijyanye n’ubugizi bwa nabi n’uburyo bwo kubikumira, byemeza ko badakunze kwibasirwa.
Kumenyesha abubahiriza amategeko cyangwa se abashinzwe umutekano mugihe hari ikintu kigaragara ko kidasanzwe mu baturage, ku kazi, n’ahandi hantu umuntu asa nk’aho ashobora kuba ari mu kaga cyangwa akabangamira sosiyete bigomba kuba inshingano kuri buri wese.
Mu gihe igitekerezo cya ‘Community policing’ kimaze imyaka myinshi, kimaze gushinga imizi mu bice bitandukanye by’igihugu, ibintu nkibi bigomba kuba nk’imburira yo gukangurira inzego z’umutekano zacu kongera ingufu mu bukangurambaga, kuko abashinzwe umutekano badashobora kuba hose icyarimwe.