Guterana amagambo hagati ya Scovia Mutesi na Kasuku byateye kunengwa gukomeye.

Mu minsi yashize nibwo abakurikira uwitwa Kasuku kuri twitter babuze konti ye ubwo twiiter yari yayifunze, ariko ikigaruka uyu Kasuku ahita yandika avuga ko agarutse ariko amakosa yo kubura kwa konti ye ayashyira ku munyamakuru Scovia Mutesi, yanditse ati “Muraho? Twitter yanjye ibashije gusubiraho nubwo Scovia n’abo bakorana bari bayi repotinze ubwo namukoragaho ikiganiro. Am back my people.”

Scovia ukunda gusubiza abantu bamuvuzeho ariko mu buryo bw’amarenga kuri iyi nshuro ntago yabashije kwitangira yanditse avuga ko uyu Kasuku akomeje kumuvugaho cyane amusebya ariko we akamwihorera, ariko kuri iyi nshuro ashobora kubihagurukira, aho yagize ati “ Uzi iminsi umaze ungendaho, ndaza kugerageza mbaze RIB niba kunyibasira wowe ubyemerewe hifashishijwe amategeko, Mwirirwa muntuka kuko mpugiye mukazi mukagira ngo nzabura umunsi wo guhuguka.”

Kubera ko aba bombi bafite ababakurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga zabo cyane twitter, bagiye batanga ibitekerezo ariko abenshi bibasira Kasuku bamunenga, hari abamubwiye ko nubwo bose bakora akazi keza ko kubaka igihugu ariko batagakora mu nzira zimwe, bityo kasuku akaba ntaho ahuriye na Scovia, uwitwa Gustave Mugisha yagize ati “ Ariko rero nta mupfu wumva umuruho koko nta n’inkumi yigaya koko ubwo ubona uko USA n’isura yawe ubwo ubona leta y’u Rwanda ikeneye umuntu nkawe ko ayivugira? ndagira ngo nkwibutse ko Scovia urwo yapfa atarirwo wapfa, uzarebe agasura ke nuko USA bizagutera kwibaza neza uwo uriwe.”

Inkuru Wasoma:  Million 250 zo kuvuza yanga washyinguwe zari zarabonetse| Junior Giti yihaye umukoro ukomeye.

Uwitwa Bigwi yagize ati “Ariko ntubibona ko ariby’agaciro gake hafi yo kuba ntako nubwo Atari byo ushyize imbere kwirirwa wikoma umudamu w’abandi Kandi nta na rimwe arakugarukaho na hamwe kuri wowe n’ibyo ukora? Wowe umushakaho iki? Wagiye ugira abo wakwigana nibura once kuko wakwiyubaha wubaha abandi!”

Abatanze ibitekerezo benshi kuri iki gitekerezo cya Kasuku cyo kwikoma scovia Mutesi bavugaga bamunenga bikomeye, gusa kandi nubwo ari abafana be banamugira inama yo gukora akazi ke atagize uwo yikoma kuko bigaragara nk’ubunyamwuga buke, biranarenga banasaba Mutesi kwihanganira bene ibi kuko bitabura mu nzira z’umurongo w’akazi arimo.

Haba Scovia Mutesi na Kasuku bose bakora akazi k’itangazamakuru bakebura abantu bakora ibitagenda neza, nubwo babikora mu buryo butari bumwe ariko bose bafite ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho Kasuku akunda gukoresha Instagram ye ndetse na YouTube mu gihe Mutesi anafite ikinyamakuru mu buryo bwandika.

Bishop Gafaranga yatunguye abantu ubwo hagaragaraga ubutumire bw’ubukwe bwe n’umuhanzikazi Annette Murava.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved