Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye amanota 20.31 ku rutonde rwa FIFA nyuma y’uko ibashije gutsinda Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikmbe cya Afurika cya 2025.
Aya makipe yombi yahuriye mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’, ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Amavubi yavuye inyuma yishyura igitego yari yatsinze ndetse arenzaho n’ikindi, ariko abura itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Maroc kuko Libya yananiwe gutsinda Bénin.
Nubwo bitagenze uko byifuzwaga, gukora aya mateka yo gutsinda umukino wa mbere mu mateka ruhuriyemo na Nigeria, byazamuriye Amavubi amanota 20.31 kuko Nigeria ari imwe mu makipe akomeye muri Afurika.
U Rwanda rwari rufite amanota 1130.4 mu Ukwakira 2024. Ubwo rwakinaga na Djibouti rwatakaje 2.24 kuko rwatsinzwe umukino umwe muri ibiri kandi rwari rufitiye amahirwe, rutakaza n’andi 12.00 ku mukino wa Libya rwatsinzwe.
Umukino waruhuje na Nigeria rwahise rusaruramo agera kuri 20.31, bishobora gutuma rugira 1136.47, yaruzamura ku rutonde rusange rwa FIFA bitewe n’uko andi makipe aruri inyuma yitwaye mu mikino itarakinwa.
Amavubi arateganya indi mikino izayahuza na Nigeria mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi iteganyijwe muri Werurwe 2025.