Gutwara abantu mu buryo bwa rusange bunoze, bivuze kwishyura igiciro gikwiye – RURA

Ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport), Beata Mukangabo mu kiganiro ‘Ubyumve ute?’ cyatambutse kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.

Beata Mukangabo asobanura ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange bunoze, bivuze kwishyura igiciro gikwiye, kugera iyo bajya ku gihe kandi bakagenda neza, umuntu akaba azi neza ko ataza gukererwa.

Ku kijyanye no kuba iyo gahunda koko ihari, Mukangabo yavuze ko ihari ariko ikiri mu rugendo, kuko ashingiye ku miterere y’ingendo za rusange mu bihugu byateye imbere, ababizi babona ko mu Rwanda urugendo rukiri rurerure.

Mukangabo ahereye ku mateka y’ingendo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu muri rusange, asobanura ko u Rwanda ruvuye kure cyane kuko mu myaka ya 2010 mu mihanda no muri za gare “hari hakiri utumodoka duto duto twinshi cyane.”

Avuga ko mbere yaho gato ingendo zerekeza henshi cyane cyane mu Ntara nta zabagaho, kuko nta modoka z’abikorera zajyagayo, aho ngo bategerezaga bisi za ONATRACOM nka rimwe mu cyumweru.

Mukangabo avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo birenga 30 bitwara abagenzi, haba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, imihanda ikaba yarakozwe, ndetse ko gukura k’Umujyi wa Kigali ubu kwatangiye kujyana no kunoza ingendo, nyuma y’aho Leta iguriye bisi nshya zirenga 200.

Mukangabo avuga ko izi bisi zatumye abagenzi bagabanuka muri za gare no ku byapa, ndetse ubu ngo hari impinduka ziri kubaho mu biciro mu rwego rwo gusubiza abagenzi binubiraga ko barengana, kuko uwagenze ikilometero kimwe yishyura kimwe n’ugenze ibirometero 10.

Inkuru Wasoma:  Umukuru w’umudugudu aravugwaho gukora akazi k’ubushinjacyaha n’Umucamanza icyarimwe

Mukangabo avuga ko iri gerageza (ry’ibiciro bigendanye n’urugendo buri wese yagenze) ritazasubira inyuma, aho buri cyapa imodoka igezeho, ikoranabuhanga rihita rigaragaza igiciro kigendanye n’urugendo rumaze gukorwa.

Beata Mukangabo, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n'ibintu muri RURA

Beata Mukangabo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA

Mukangabo avuga ko ubu abagenzi barimo kwishimira iryo koranabuhanga ribishyuza urugendo bagenze gusa, aho umuntu ashobora guhagarara aho ashatse akaza kongera gufata indi modoka ikurikiyeho nta gihombo agize.

Ibibazo bigihari birakemuka bite?

Mukangabo avuga ko muri za gare hakiri ikibazo cyo kubona imodoka mu buryo bwihuse, aho nk’i Kabuga umugenzi ashobora kumara isaha muri bisi ategereje ko ihaguruka.

Ati “Jyewe kuva byatangira ntabwo ndi mu biro ndi muri gare, usanga hakiri ya myumvire, aho ubaza umushoferi uti, ’bisi ko idahaguruka?’ Akavuga ko ategereje kuzuza abantu 70 kuko ni wo mubare ntarengwa, ariko ubundi yagombye guhaguruka harimo na 35 (50%), hicayemo bariya gusa abandi akagenda abafata mu byapa.”

Mukangabo avuga ko gutegereza kuzuriza abagenzi muri gare biteza umushoferi kuza kurenza urugero rw’abo bisi yemerewe gutwara mu gihe ageze ku byapa, ku buryo n’iyo bagize impanuka ngo ubwishingizi butabishyurira.

Mukangabo avuga ko RURA igitegereje ikoranabuhanga ribwira abagenzi bari ku byapa igihe bari buhamare, ariko bikazakorwa mu gihe bisi zizaba zabonye ibisate by’imihanda byihariye.

Hagati aho ariko RURA isaba ko umugenzi atagomba kurenza iminota 15 muri gare mu masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba, ariko ko mu masaha abantu baba ari bake muri gare no ku byapa, ngo hagitegerejwe ko inzego zibyumvikanaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved