Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yakebuye Urubyiruko rukunze gukoresha ijambo ‘gutwika’ igihe rushaka kuvuga ibirori cyangwa kwishimisha, arwibutsa ko rifite igisobanuro kibi mu mateka y’u Rwanda.
Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri ku bipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2025.
Yagaragaje ko muri iyi minsi urubyiruko rukunze gukoresha ijambo ‘gutwika’ nk’igihe rushaka kuvuga ibirori runaka byagenze neza, cyangwa ko igikorwa runaka cyaranzwe n’ibyishimo byo hejuru.
Minisitiri Bizimana yavuze ko iri jambo ryakoreshejwe nabi mu mateka y’u Rwanda, ku buryo urubyiruko rukwiriye kuryirinda.
Ati “Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi.”
Hari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wahise avuga ati “Rwose orohamo kbsa. Izi ni styles z urubyiruko”
Minisitiri Dr Bizimana yamusubije ko imvugo z’urubyiruko atazirwanya ariko izica Ikinyarwanda kandi zifite igisobunuro kibi zidakwiye gukomeza gukoreshwa.
Ati “Ureruye uti Gutwika ntacyo bitwaye nimbireke bivugwe gutyo mu mwanya w’igitaramo???? Have have sinkwifurije kuzahura nabyo nta n’undi muntu wese nabyifuriza. Gutwika no gutwikirwa ni bibi, ni icyaha ntibishobora na rimwe kuba byiza. Uzegere abakuru tukubwire aho gutwika byagejeje u Rwanda.”
Yasabye ko urubyiruko rusobanurirwa ko mu mateka y’u Rwanda ijambo ‘gutwika’ ryagize igisobanuro kibi kuko ryakoreshejwe mu myaka ya 1959 na 1960, hatwikwa inzu z’Abatutsi mu Bufundu, ahahoze hitwa ku Gikongoro.