Guverineri akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania aravuga ko Guverineri Dr Yahya Nawanda w’imyaka 46 y’amavuko, wayoboraga Intara ya Samiyu yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Mwanza.

Iyi nkuru yamenyekanye mu minsi yashize itangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwanza, Mutafungwa Wilbroad, aho ibi byabereye. Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Polisi yafashe Yahya Esmail Nawanda, wayoboraga Intara Samiyu, akekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa wiga kuri Kaminuza, amazina ye ntagomba gutangazwa ku bw’impamvu z’ubuzima bwe.”

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko icyaha uwo muyobozi akekwaho cyo gufata ku ngufu, yagikoze ku itariki 02 Kamena 2024 mu masaha y’ijoro, ahitwa Rock City Mall mu Karere ka Ilemela. Yongeraho ko mu gihe uwo Dr Nawanda arimo gukorwaho iperereza abazwa ibibazo, hari n’ibizamini byajyanywe gupimwa muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko icyo cyaha yaragikoze.

Ibyo byose ngo nibirangira dosiye ye izahita ishyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo ajye kwisobanura imbere y’urukiko, kuri icyo cyaha nk’uko uwo Komanda wa Polisi yakomeje abisobanura. Ni mu gihe umunyeshuri wafashwe ku ngufu we, yahise ajyanwa kwa muganga akurikiranwa n’abaganga nyuma y’ubunyamaswa yakorewe, ndetse anafashwa n’abahanga mu by’imitekerereze y’umuntu.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Mbonereho nsabe abantu ntibagatangaze amakuru y’umuntu wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ngo bayashyire ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo bikomeza kubabaza uwahohotewe. N’ubundi aba yagize ibibazo, rero gukomeza gukwirakwiza amakuru ye, birushaho kumwangiza mu bitekerezo. Gutanga amakuru nk’ayo bigira uburyo bikorwamo, byubahiriza ubumuntu.”

Inkuru Wasoma:  Amashirakinyoma ku kuba Bruce Melodie yarahuriye na The Ben muri studiyo bikarangira indirimbo idakozwe

Inkuru Wasoma:  Intama yakatiwe igifungo cy’Imyaka 3

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved