Guverineri Kayitesi yihanganishije ababuze abana bapfiriye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo ubwo bashyingurwaga

Umuhango wo gushyingura abana 10 baherutse gukorera impanuka y’ubwato muri Nyabarongo, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023 mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro. Bwa mbere habanje kuboneka imibiri ine y’abana kuwa kabiri, abandi batandatu baboneka kuwa gatatu.

Uwitonze Venuste umwe mu babuze abana babo, yashimiye ababafashe mu mugongo. muri uyu muhango, Kayitesi Alice, guverineri w’intara y’amajyepfo yatanze ubutumwa bwa Leta y’u Rwanda bwihanganisha iyi miryango, ariko anakomoza ku buryo bw’ibyifuzo by’abaturage bwo kunoza uburyo bwo kwambuka kuko babeshejweho no guhahirana n’abatuye mu karere ka Ngororero.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’aba bana no kubashyingura byakozwe na Leta. Aba bana bose bakoze impanuka ni abahungu uko ari 10 kandi bigaga mu mashuri abanza.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu bya EAC byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka 3 ishize

Guverineri Kayitesi yihanganishije ababuze abana bapfiriye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo ubwo bashyingurwaga

Umuhango wo gushyingura abana 10 baherutse gukorera impanuka y’ubwato muri Nyabarongo, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023 mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro. Bwa mbere habanje kuboneka imibiri ine y’abana kuwa kabiri, abandi batandatu baboneka kuwa gatatu.

Uwitonze Venuste umwe mu babuze abana babo, yashimiye ababafashe mu mugongo. muri uyu muhango, Kayitesi Alice, guverineri w’intara y’amajyepfo yatanze ubutumwa bwa Leta y’u Rwanda bwihanganisha iyi miryango, ariko anakomoza ku buryo bw’ibyifuzo by’abaturage bwo kunoza uburyo bwo kwambuka kuko babeshejweho no guhahirana n’abatuye mu karere ka Ngororero.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’aba bana no kubashyingura byakozwe na Leta. Aba bana bose bakoze impanuka ni abahungu uko ari 10 kandi bigaga mu mashuri abanza.

Inkuru Wasoma:  Ambasaderi Sebudandi Venetia yitabye Imana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved