Umwuka mubi watutumbye hagati ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Evariste Kakule Somo, n’abadepite bo ku rwego rw’intara, bapfa umushahara.
Aba badepite tariki ya 15 Kanama 2025 banditse ibaruwa, bagaragaza ko abakozi bo muri iyi ntara bamaze amezi atatu badahembwa, bashinja Guverineri Kakule kubigiramo uruhare.
Guverineri Kakule ufite ibiro by’agateganyo mu mujyi wa Beni, kuri uyu wa 18 Kanama yasobanuye ko kuva yajya mu nshingano muri Mutarama, abakozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru bahawe imishahara amezi ane yikurikiranya, nyuma hafatwa icyemezo cyo kubanza kubakorera ubugenzuzi mbere yo kubahemba andi.
Yagize ati “Twashoboye guhemba abakozi ba Guverinoma inshuro enye. Twavuze ko tudakwiye kubahemba ubwa gatanu tutarakora ubugenzuzi bw’abakozi. Ubu rero ubwo bugenzuzi bwarangiye, mu ntangiriro z’iki cyumweru amafaranga azabageraho.”
Guverineri Kakule yagaragaje ko abadepite bafite inshingano zikomeye, bityo ko bakwiye kwigengesera kugira ngo hatagira ubayobya.