Binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, CG Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yahagaritswe ku mirimo ye. Muri iri tangazo havuga ko kandi afite ibyo agomba gusobanura akurikiranweho.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya perezida Paul Kagame.