Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye uko umusoro w’ubutaka utavugwaho rumwe ugiye kugabanuka

Ubusanzwe umusoro w’ubutaka kimwe n’indi itandukanye wakunze kutavugwaho rumwe, bavuga ko uri hejuru cyane, abantu benshi bagahera aho basaba Leta ko wagabanywa ndetse muri Mutarama 2023, Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cy’imisoro kigomba kwitabwaho. Guverinoma yatangaje ko umusoro ku butaka uri hagati y’amafaranga ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare uvuye ku mafaranga ari hagati ya 0 Frw na 300 Frw by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho n’indi Mijyi wagabanutseho hafi gatatu.

Umusoro w’ubutaka waherukaga ni uwo mu 2020 wabarirwaga hagati ya 0 Frw na 300 Frw kur metero kare. By’umwihariko uduce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali nitwo twari twarashyiriweho umusoro wihariye ugereranyije n’Uturere tw’Ibyaro, kuko twasoraga hagati ya 250 Frw na 300 Frw kuri metero kare. Aho indi Mijyi y’Uturere ifite iigaragaza iterambere ubutaka bwaho bwasoraga hagati ya 50 Frw na 140 Frw kuri metero kare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, muri Kamena ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko ibijyanye n’imisoro k’ubutaka yavuze ko Leta yasanze umusoro w’ubutaka uri hagati ya 0 Frw na 300 Frw ari munini. Yagize ati” Icyagaragaye nanone ni uko umusoro uri hagati ya 0 Frw na 300 Frw yari amafaranga menshi. Ubu rero twazanye itegeko rirasaba ko twasubira kuri cya gipimo cya 0 -80 Frw kuri metero kare”.

Iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 ryagennye ko ubutaka mu duce tugaragaramo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali buzajya busora hagati ya 70 -80 Frw kuri metero kare. Ahagene guturwa muri aka gace hazajya hasoreshwa hagati ya 60 – 80 Frw. Naho ku butaka buri ahagenewe ubucuruzi ni hagati ya 50 – 70 Frw ndetse ahagenewe guturwa hagasora hagati ya 40 – 60 Frw kuri metero kare.

Inkuru Wasoma:  Umuforomokazi aravuga ko yirukanishijwe mu kazi n’abamubwiye ko Atari ‘Mwene wabo’

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 biagaragaza ko ingo 69% zikora umwuga w’ubuhinzi, mu gihe 45 by’ubutaka bw’u Rwanda biteganyirijwe ubuhinzi. Ndetse impamvu ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi busoreshwa amafaranga make cyane ni uko bukoreshwa mu nyungu zisa n’aho ari rusange mu gihe ubukorerwaho ubucuruzi bugaragara nk’aho ari ibikorwa by’umuntu ku giti cye.

Inkuru Wasoma:  Umusore na Nyina bavuze uko bishe umwana w’abandi basanzwe bacukura icyobo bikekwa ko ari icyo kumuhambamo

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 biagaragaza ko ingo 69% zikora umwuga w’ubuhinzi, mu gihe 45 by’ubutaka bw’u Rwanda biteganyirijwe ubuhinzi. Ndetse impamvu ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi busoreshwa amafaranga make cyane ni uko bukoreshwa mu nyungu zisa n’aho ari rusange mu gihe ubukorerwaho ubucuruzi bugaragara nk’aho ari ibikorwa by’umuntu ku giti cye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved