Guverinoma y’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda “ibikorwa bihungabanya umutekano” ku mupaka ubuhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inemeza ko ingabo zabwo ziri ku butaka bwa Congo zitazavayo kugeza igihe “akazi kazijyanye kazarangira”.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, mu kiganiro yahaye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bari mu Burundi ku wa Cyumweru gishize.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yamaganye ibyo yise ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa “nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano” aheruka gusinywa.
Yashinje u Rwanda: Kohereza abasirikare barwo mu burasirazuba bwa RDC no Kugaba ibitero ku ngabo z’u Burundi n’iza Congo (FARDC)
Ibyo birego bihuza n’amakuru ari kuvuga ko u Burundi bwatakaje abasirikare benshi mu mirwano ikomeye ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 ikomeje gusatira Umujyi wa Uvira nyuma yo kwirukana ingabo za Leta n’iza Wazalendo mu bice bitandukanye.
Nubwo hari ibibazo bikomeje kugaragara, Minisitiri Bizimana yasobanuye ko u Burundi budateze gucyura ingabo zabwo ziri muri Congo kugeza igihe “zizarangiriza ubutumwa bwazo.”
Yavuze ko kuba izo ngabo ziriyo bigamije: Kurinda imipaka y’u Burundi no Kurinda abaturage n’ibintu byabo
Minisitiri Bizimana yavuze ko ibyo gusubiza ingabo mu Burundi bitashingiye ku busabe bw’indi gihugu, avuga ko Congo ari yo yonyine ifite ububasha bwo gusaba ko ingabo z’u Burundi zicyurwa.
Yihanangirije kandi u Rwanda ngo “rutayobya uburari”, avuga ko igitero cyose cyagabwa ku baturage b’u Burundi cyangwa ingabo zabwo “kitazihanganirwa na gato”.