Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi mike haratangira kugaragara inoti nshya za 5000 frw na 2000 Frw zizaba zahinduriwe ibirango, aho iya 5000 Frw izaba iriho inyubako ya Kigali Convection Center, mu gihe iya 2000 Frw izaba iriho imwe mu misozi myiza itatse u Rwanda ndetse n’Ikiyaga cya Kivu. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-djihad-yashyize-ukuri-kose-hanze-nyuma-yamashusho-amugaragaza-ari-kwikinisha-yashyizwe-hanze-na-mugenzi-we-yago/
Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro za 2019, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize hanze inoti nshya za 500 Frw ndetse n’1000Frw. Icyo gihe Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye izi noti zihindurwa zirimo kuba izi noti zenda gusa, ndetse no kuba inoti ya 500 yari yoroshye cyane.
Banki Nkuru y’igihugu (BNR), yemeza ko gukoresha amafaranga mashya bihenda Leta, cyane ko akorerwa mu mahanga kuko mu Rwanda nta sosiyete iragira ubushobozi bwo kuzikora. Nk’inoti nshya za 2000 na 5000 zakorewe mu Burusiya na Sosiyete ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yaho yitwa Goznak, ica leta y’u Rwanda amafaranga asaga miliyari ubariye mu manyarwanda.
Mu2015, Guverineri John Rwangombwa yasobanuye agaciro kazo mu kuzikora, ati “Byose hamwe uko ari inoti za 2000 n’iza 5000 twatanze miliyoni n’ibihumbi 900 y’amadolari y’amanyamerika kugira ngo tuzikoreshe, urumva ko ari ibintu bihenze, kugura ziriya noti birahenze… tuzigura hanze kuko hano nta bushobozi dufite bwo kuzikorera.” https://imirasiretv.com/umunyamakuru-djihad-yashyize-ukuri-kose-hanze-nyuma-yamashusho-amugaragaza-ari-kwikinisha-yashyizwe-hanze-na-mugenzi-we-yago/