Ni mu gihugu cya Sierra leone aho perezida Julius Maada Bio yatangaje ko guverinoma ye izashyigikira umushinga w’itegeko rigamije kuvana mu gitabo cy’amategeko icyaha cyo gukuramo inda. Mu nama yo kwiga ku myororokere n’ubuzima yabaye kuwa gatanu ushize, perezida yavuze ko igihugu cye ashaka ko kiba igihugu cyiza kibereye abagore n’abakobwa.
Biteganijwe ko inteko ishinga amategeko ya Sierra Leone mu minsi ya vuba izaganira ku mushinga w’itegeko wo gukura icyaha cyo gukuramo inda mu gitabo cy’amategeko. Amategeko yo gukuramo inda icyo gihugu gifite kugeza ubu ni ayo mu 1861, agena ko igihe cyonyine umugore yemerewe gukuramo inda ari igihe ishobora kumugiraho ingaruka ku buzima bwe gusa.
Mu mwaka wa 2015 inteko ishinga amategeko yatoye itegeko ryo gukuramo inda ku bagore n’abakobwa, ariko perezida wariho Erinest Bai Koroma yanga kurishyigikira avuga ko bigomba kubanza kujya muri kamarampaka. Loni igaragaza ko mu mwaka wa 2017 byibura abagore 1120 bapfaga mu bagore bagera mu bihumbi 100 babaga bagiye kubyara muri Sierra Leone. Inzego z’ubuzima zivuga ko gukuramo inda bigize 10% by’abagore bapfa barimo kubyara n’abana bapfa bavuka muri afurika y’uburengerazuba.