Umugabo witwa Glynn Simmons, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangajwe ko yagizwe umwere nyuma y’imyaka 50 yari amaze afungiye icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora. Yarekuwe muri Nyakanga uyu mwaka, bitangazwa ko ari umwere ku wa Kabiri.
Glynn Simmons yahaniwe icyaha cyakorewe muri Leta ya Louisiana mu 1974 ubwo uwitwa Olyn Sue Rogers yicwaga, nyuma Urukiko rwaje kubona ibimenyetso byuko icyaha cyahamijwe uyu mugabo ndetse akagifungirwa imyaka myinshi atigeze agikora. Simmons na mugenzi we witwa Don Roberts bahamwe n’iki cyaha mu 1975 ndetse bakatirwa igihano cy’urupfu.
Simmons na Roberts baje kugabanyirizwa igihano mu mwaka wa 1977, kigirwa burundu aho kuba icy’urupfu, nyuma y’uko uru rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga. Nyamara Roberts bareganwaga yaje kurekurwa by’agateganyo mu 2008. Nk’uko bivugwa Umunyamategeko witwa Vicki Behenna yavuze ko abashinjacyaha bananiwe kugaragaza ibimenyetso bishinja Glynn Simmons muri uru rubanza.
Nyuma y’iyo myaka yose yaje kurekurwa agirwa umwere, iri buranisha rishya ryatumye Simmons ahabwa ibihumbi 175 byamadolari yatanzwe na Leta nk’indishyi y’akababaro kubera ko yahamijwe icyaha mu buryo butari bwo kandi ntacyo yakoze. Kugeza ubu ari kuvurwa indwara ya kanseri yamugaragayeho nyuma y’uko avuye muri gereza.