Habonetse andi makuru ku Ngabo z’u Bubiligi zoherejwe kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo Guverinoma y’iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi yabanje kubihakana.
Mu kwezi gushize, mu binyamakuru hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko u Bubiligi bwohereje mu Ntara ya Maniema ingabo ziri hagati ya 300 na 400 kugira ngo zifatanye n’iza RDC kurwanya M23.
Byamenyekanye ko aba basirikare bajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Lwama giherereye mu Mujyi wa Kindu muri Maniema, kandi ko bajyanye n’intwaro zirimo ibifaru ndetse na drones z’intambara byo kwifashisha kurwanya M23.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko aya makuru ari ibinyoma, asobanura ko igihugu cye gifite muri Kindu abasirikare batandatu gusa, kandi ko na bo batanga imyitozo gusa binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Nubwo Minisitiri Prévot yahakanye aya makuru, u Bubiligi bumaze gupfusha abasirikare umunani bifatanyaga n’ingabo za RDC mu rugamba rwo kurwanya M23 rwabereye muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibi na Maniema
Mu basirikare b’u Bubiligi bapfuye harimo Sgt Jimmy Luis Flander warashwe ubwo yakoreshaga drone yagabaga ibitero ku birindiro bya M23. Imodoka y’umutamenwa uyu musirikare yari arimo na yo yaratwitswe.
Abarwanyi ba M23 bari muri Walikale bamaze iminsi bahanganye n’ibitero bya drones, imwe muri zo yatwitse indege ya gisivili yari ku kibuga cy’indege cya Kigoma hafi ya Santere ya Walikale mu cyumweru gishize.
Amakuru ava i Walikale yemeza ko abasirikare b’Ababiligi ari bo bakoresha izi drones, bagamije gukura abarwanyi ba M23 muri iyi teriwari ikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo Gasegereti, kandi ko M23 iherutse guhanura ebyiri muri zo.
Nubwo Minisitiri Prévot yahakanaga ko Ingabo z’u Bubiligi ziri muri iyi ntambara, byasaga n’aho hari umugambi wa gisirikare igihugu cye gifite mu karere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 17 Werurwe 2025, indege y’Ingabo z’u Bubiligi ya Falcon 8x yavuye i Bruxelles, yerekeza i Kinshasa, ikomereza muri Kindu ku munsi wakurikiyeho. Yasubiye i Kinshasa, ihava tariki ya 20 Werurwe.
Tariki ya 21 Werurwe, iyi ndege itwara abantu 16 yagarutse mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, igwa i Bujumbura. Ni mu gihe bizwi ko u Bubiligi, u Burundi na RDC birwanya M23 binyuze mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.