Habonetse imirambo 36 y’abacukuzi baguye mu kirombe

Muri Afurika y’Epfo, mu gace ka Stilfontein, abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora uwo mwuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bari bamaze igihe baraheze mu kirombe cya zahabu, bahuriyemo n’ikibazo cy’inzara, bamwe bakigwamo barapfa ubu imirambo igera kuri 36 akaba ari yo imaze gukurwa muri icyo kirombe, naho abandi 82 barazahaye cyane ariko bo batabawe bakiri bazima

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aho muri Afurika y’Epfo, yo yatangaje ko hakiri indi mirambo myinshi isigaye muri icyo kirombe itaravanwamo, n’abandi bacukuzi bakiri bazima bataratabarwa.

Ibikorwa byo gushakisha abantu baba bakiri bazima, ndetse no gukura imirambo muri icyo kirombe, bimaze iminsi ibiri bitangiye, kuko byatangiye ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, nyuma y’uko urukiko rutegetse Guverinoma ya Afurika y’Epfo gufasha mu bikorwa byo gushakisha abantu baheze munsi muri icyo kirombe, bivugwa ko ari kirekire cyane.

Nk’uko byatangajwe na Polisi mu itangazo yasohoye, ryasinyweho na Brigadier Athlenda Mathe, yavuze ko ku wa mbere hasohowe imirambo 9 muri icyo kirombe, naho ku wa Kabiri hasohorwa imirambo 27, mu gihe abamaze gutabarwa ari bazima muri rusange ari 82.

Gusa, Polisi yahise itangaza ko abo 82 batabawe bakiri bazima, bo bazagezwa imbere y’urukiko bakaburanishwa ndetse bagahanirwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, no kuba mu kindi gihugu nta byangombwa byo kukibamo bafite, kuko ngo abenshi muri abo bacukuzi ni abaza muri Afurika y’Epfo baturutse mu bindi bihugu bituranye na yo.

Inkuru Wasoma:  Umusirikare yatunguwe n'ibyo yakorewe n'abaturage nyuma yo kwica arashe abantu bane mu Mujyi rwagati ku manywa y’ihangu

Amashusho yarekanywe n’abahagarariye amatsinda y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, yagaragaje ko hakiri abacukuzi babarirwa mu magana menshi bakiri mu kirombe, ndetse n’indi mirambo myinshi itarazamurwa.

Ibikorwa by’ubutabazi byo gushakisha abantu baba bakiri bazima, ndetse no gukura iyo mirambo mu kirombe birakomeje, kuko ubu ngo bikorwa hifashishijwe imashini igera mu bilometero 2 bisaga (2km) mu bujyakuzimu, kandi izakomeza gukoreshwa kugeza bashizemo nk’uko byemejwe na Polisi, yizeza ko izakomeza kujya itanga imibare y’uko ibintu bimeze umunsi ku wundi.

Ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ngo bukorerwa mu birombe biba byarahagaritse gucukurwa na za sosiyete zemewe zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abo babijyamo ngo bakaba babikora nko mu rwego rwo gushakisha amabuye y’agaciro yaba yarasigayemo.

Ikinyamakuru Washington Post cyanditse ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aribwo ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwafashe icyemezo cyo gufunga amazi n’ibiribwa, kugira ngo bemere gusohoka muri icyo kirombe, kuko Polisi yagerageje kubasohoramo kenshi biranga biba iby’ubusa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved