Habonetse umubiri w’umugabo wapfuye kwa Mutangana urupfu rwe ruba amayobera

Umugabo usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo muri Nyabugogo, bamusanze yapfiriye ku nyubako izwi nko kwa Mutangana mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Umurambo w’uyu mugabo uzwi nka Nshimiye uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.  ubera iki inkubi z’imiyaga kera bazitaga amazina y’abagore gusa?

Abasanzwe bakorera muri aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubw’imboga, babwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari asanzwe ari umukarani wikorera imizigo yiganjemo imyaka. Umwe mu bazi nyakwigendera, bavuga ko ashobora kuba yahitanywe n’indwara y’igicuri, kuko yari asanzwe ayirwara.

Umwe yagize ati “Nubwo umurambo wabonetse muri iki gitondo ahagana saa mbiri ariko ashobora kuba yapfuye mu masaha ya kare nka saa kumi n’imwe za mu gitondo.” Ubwo Radiotv10 dukesha iyi nkuru bayikoraga muri iki gitondo, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho wabonetse, hageze inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’inzego z’ibanze muri uyu Murenge wa Muhima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yemeje ko amakuru y’ibanze, yemeza ko uyu mugabo yishwe n’indwara y’igicuri. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyarugenge kugira ngo unakorerwe isuzuma, uzabone gushyikirizwa umuryango wa nyakwigendera, uwushyingure.

Inkuru Wasoma:  Ibyo Perezida Ndayishimiye yatangarije urubyiruko rwa RDC byagaragaje ko afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Inkuru Wasoma:  Abantu batandatu barimo na Gitifu w’Akarere ka Rulindo batawe muri yombi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved