Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) bwatangaje ko abiha inshingano za gishumba, abatanga inyigisho ziyobya abaturage n’ibindi bikorwa byiyitirira idini kandi bigamije kuyobya abantu bagomba guhagarikwa.
Ibi byavugiwe mu nama yahuje abagize RIC ku wa 6 Gashyantare 2025 yasuzumaga imikorere y’amadini n’amatorero muri iki gihe.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bagaragaje ko bugarijwe n’ibibazo birimo inyigisho ziyobya rubanda, ubuhanuzi bw’ibinyoma, gusengera ahatujuje ibisabwa, kwiha inyito za gishumba aho umuntu abyuka akiyita pasiteri, Bishop, Apôtre n’izindi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yavuze ko kuri ubu izo nyigisho bigaragara ko zigenda zigira ingaruka ku mibereho y’abantu.
Yagize ati “Hari abantu babuza abandi kujya kwikingiza kwa muganga babashukisha ko bazabasengera bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga indwara zikaba zabahitana cyangwa zikamenyekana igihe cyararenze. Hari n’abasengera ahashyira ubuzima mu kaga nko mu butayu no mu myobo, hari abagiye bagwa mu mazi bagiyeyo.”
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko bamwe mu bakora muri ubwo buryo babikora ku giti cyabo nta dini cyangwa itorero begemiyeho.
Ati “Inyigisho z’ubuyobe zigaragara ku bantu batari benshi bazikwiza mu buryo bubangamira Umuryango Nyarwanda n’abaturage muri rusange. Abenshi muri bo ni abantu babikora ku giti cyabo.”
Bagaragaje ko hakwiye gushyirwaho amashuri ya tewolojiya mashya no gushyigikira ahari, gutegura inyigisho za tewolojiya zigenewe abigisha bose, kwigisha abigisha abandi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa RIC, Musenyeri Dr. Mbanda Laurent yavuze ko hari ingamba zigomba gufatwa mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo.
Yagize ati “RIC turashaka ko yigenzura ikagenzura n’abanyamuryango bayo ikiha inama igakemura ibibazo byugarije amatorero n’amadini. Ibyo tudashoboye tuzabigeza ku nzego bireba ariko twabanje kubijyamo ubwacu. Abo tubwiye ntibumve cyangwa abatari muri iyo ngendo ngo tujyane dukwiye kubamagana kandi tukitandukanya na bo mu buryo bugaragara kandi bwumvikana.”
Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro izatangazwa nyuma yo gukorerwa ubugororangingo.