banner

Hadutse abavuga ko kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari ubusambanyi I Nyanza na Ruhango

Abaturage batuye mu turere twa Nyanza na Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, baravuga ko babangamiwe na bagenzi babo bazanye imyemerere bita ko idahwitse bakayishyira mu bantu, aho bababuza kurya ibyatunganyirijwe mu nganda harimo amata n’inyama ndetse n’umuceri ngo kuko ubikora atazigera ajya mu ijuru.

Aba baturage kandi bakwirakwiza imyemerere ibuza abantu kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo kubera ngo ubikoze aba akoze icyaha cy’ubusambanyi. Abarimo abajyanama b’ubuzima muri utu turere baravuga ko babangamiwe n’aba baturage bakwirakwiza iyi myemerere ivuga ko kurya imyumbati ari ubusambanyi.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima aravuga ko uretse kuba aba bantu babuza abaturage kurya imyumbati n’ibishyimbo bitekanye ngo ni ubusambanyi, ariko kandi banababuza kurya ibyakorewe mu nganda birimo inyama n’amata ngo kuko ababikora batazajya mu ijuru, yewe nta nubwo bemera gutanga ubwisungane mu kwivuza kubera imyemerere yabo.

Umwe mu baganiriye na TV1 Dukesha iyi nkuru yavuze ko aba bantu imyemerere bayikomora mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ngo aho bavuga ko gutekana ibishyimbo n’imyumbati biba bisambanye bityo n’ubiriye aba asambanye. Ati “urateka ibiryo wabigaburira abana bakavuga ko byasambanye bityo batabirya, guteka ibishyimbo n’imyumbati mu nkono imwe ngo uwubiriye nawe aba asambanye.”

Inkuru Wasoma:  Abaturiye Sebeya I Rubavu bahawe iminsi 14 yo kwimuka

Umukobwa umwe w’imyaka 18 wo mu karere ka Nyanza arashinja nyina kugira imyemerere, aho ngo nyina ababwira ko kurya amavuta ari icyaha, no kurya imyumbati n’ibishyimbo ngo biba byasambanye bityo agasaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko bitaborohera kubona ubwisungane mu kwivuza.

Mukamana Collete ushinjwa gukwirakwiza iyo myemerere n’inyigisho, avuga ko ibyo avugwaho nta kuri kurimo, akavuga ko ahubwo icyo atemera ari ukurya inyama no kunywa amata. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana.

Abatuye muri utu turere bavuga ko kandi abafite iyi myemerere batarya umuceri, amavuta, inyama n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda. Abo baturage bafite iyo myemerere kandi bavugwaho ko banze gikingiza abana babo urukingo rw’imbasa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved