Abantu 12 biganjemo abasore mu karere ka Muhanga, batawe muri yombi bakekwaho kwitwikira ijoro bakambura abaturage utwabo. Aba bafatiwe mu mukwabo ku bufatanye na polisi wakozwe mu ijoro rishyira kuwa 5 Nzeri 2024, mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Hari hashize igihe abaturage bo muri iki gice byabereyemo bataka kwamburwa ibintu byabo by’agaciro birimo ama telefone, mudasobwa, amafaranga n’ibindi, bikozwe n’insoresore zibatega nijoro zikabambura.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Claude wabwiye Imvaho Nshya ko iri fatwa ry’aba bantu rigamije ku gukomeza kwimakaza umutekano w’abaturage mu karere ka Muhanga, ndetse iki gikorwa kikaba gikomeje kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu baturage bihashywe burundu.
Ati “Nibyo koko mu ijoro ryakeye twakoze umukwabu dufatanije na polisi, wo gushakisha abajura bamaze iminsi barazengereje abatuye n’abagenderera umujyi wa Muhanga.Kuri ubu rero twamaze gufata abagera kuri 12 kandi twababwira ko abagikomeje gukora bene ibi bikorwa by’ubujura bwambura babireka kuko ntabwo turi buhagarare kubashakisha ndetse n’inzego z’umutekano ziri maso.”
Nshimiyimana yavuze ko ikibabaje cyane kurusha ibindi ari uko abari kwishora muri ibyo bikorwa kurusha abandi ari urubyiruko, abagira inama yo kureka kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura, kuko igihugu cyashyiriyeho urubyiruko amahirwe menshi yo gukora rugatera imbere, nk’aho hariho n’inguzanyo zigenerwa imishinga y’urubyiruko.
Abafashwe uko ari 12 barimo babiri b’imyaka 40, umwe w’imyaka 38, undi w’imyaka 35 mu gihe abandi bose bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko, bakaba bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco cya Muhanga.